Ntaganda Bernard nasubize amerwe mu isaho, ubusembwa afite ntibuteze kumuvaho!
Mu kiganiro kidafite umutwe n’ikibuno giherutse gutambuka ku muzindaro rutwitsi w’umuhezanguni Ingabire Victoire, umuhezanguni mugenzi we Bernard Ntaganda yarikirigise araseka avuga ko ngo akwiye gukurirwaho ubusembwa kugira ngo ahatane mu matora y’Umukuru w’igihugu.
Ni mu gihe nyamara nawe ubwe azi neza ko afite imiziro ikomeye yabangamira ubumwe bw’Abanyarwanda, bityo kuvuga ko yakurirwaho ubusembwa ni inzozi adateze gukabya.
Ntaganda ari kuburana urwa ndanze kuko adashobora gukurirwaho ubusembwa bwo kuba yarakatiwe igifungo cy’imyaka 4 kubera gukurura amacakubiri no guhungabanya umudendezo w’igihugu.
Ukuri kudakwiye kwirengagizwa nuko Ntaganda wananiwe kuyobora ishyaka akaryirukanwamo kubera amacakubiri adashobora kuyobora u Rwanda. Imyaka 30 ishize, ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na FPR Inkotanyi bwubatse ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko iyo ntambwe abanyarwanda bayikomeyeho ku ijanisha risaga 94%.
Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, bityo umuntu nka Ntaganda akwiye kumenya ko demokarasi abanyarwanda bakeneye atari iyo kwisukirwa n’abiyita abanyapolitiki bafite imitekerereze iciriritse nk’iye yo gusenya ubumwe bagezeho.
Ukurikije uko ubumwe bw’abanyarwanda bwabaye inkingi ikomeye yubakiweho u Rwanda, birumvikana ko nta munyarwanda waha umwanya we uwiyita umunyapolitiki nka Ntaganda kandi azwiho kuba yarasabitswe n’amacakubiri.
Muri macye, inama isumba izindi iyi ngirwamunyapolitiki ikwiye kugirwa ni ukudata umwanya ngo irahirahira ishaka gukurirwaho ubusembwa kuko ntibishoboka ndetse abanyarwanda ntibakwemera imitekerereze ye igamije kubasubiza muri politiki zibacamo ibice.
Ndayambaje Marc