26-05-2026

Ibyo Abanyarwanda bagezeho mu myaka 30 ishize bigaragarira buri wese uretse intagondwa za FDU-Inkingi

0

Interahamwe n’ibigarasha biyita ko barwanya ubuyobozi bw’u Rwanda bakomeje kwiha amenyo y’abasetsi aho babeshya ibyo n’umwana w’igitambambuga yabona ko ari ibinyoma byambaye ubusa.

Nk’urugero, mu isoni nke abambari b’agatsiko ka FDU-Inkingi batinyuka kuvuga ko imyaka 30 ishize “ubuyobozi bwa FPR-inkotanyi bwaranzwe no kwica abanyarwanda no gukenesha Abanyarwanda.”

Ibi ariko ni aka wamugani w’ubuze icyo anenga inka ati ‘dore igicebe cyayo’. Ukuri kwigaragaza ni uko imyaka 30 ishize FPR-Inkotanyi na Perezida Kagame bavanye u Rwanda n’Abanyarwanda ibuzimu arushyira ibuntu.

Ku ikubitiro Perezida Kagame yahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi anagarura ubumwe mu Banyarwanda. Abanyarwanda babayeho bishishanya ndetse igice kimwe kiratotezwa mu gihe cy’imyaka irenga 30.

Kuva 1959 Abatutsi barameneshwaga abandi bakicwa ndetse bakanahezwa buri hose aho ishyano ryacitse umurizo ubwo ubutegetsi bw’igitugu bwa Habyarimana ‘Kinani’ bwateguraga ndetse bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, yasize imbaga y’abarenga miliyoni bishwe, isigira abarokotse ibikomere ndetse inasiga igihugu gisenyutse burundu.

Perezida Kagame nyuma yo kuyobora ingabo zunamuye izumu, yanayoboye Abanyarwanda batari bafite ikizere cyo kubaho ndetse banabona ko kubana bidashoboka, ariko agarura ikizere cyo kubaho mu Banyarwanda, ndedtse babana mu mahoro, ubu ubumwe n’ubwiyunge biri ku kigero cya 94% mu myaka 30 gusa.

Si ibyo gusa kandi kuko Kagame yateje imbere imibereho myiza y’abaturage ndetse animakaza imiyoborere myiza mu Rwanda. Ubu icyizere cyo kubaho mu Banyarwanda kirakabakaba imyaka 70 ari nako ubukungu bwakomeje kubakwa ku kigero gishimishije.

Imibare ya Banki y’Isi yerekana ko mu mwaka wa 1993 ubukungu bw’u Rwanda bwari bwaraguye hasi ku ijanisha riri munsi ya zero (-8.1) ni mu gihe umwaka wakurikiyeho mu 1994 ubuyobozi bubi bwahise bworeka igihugu maze ubukungu bugera ikuzimu ku ijanisha ryo munsi ya zeru ni ukuvuga kuri -50.2. Ubukungu bwakomeje kuzamuka ndetse no mu mwaka wa 2021 nyuma y’icyorezo cya Covid-19 bwazamutse bugera ku ijanisha rya 10.9%.

Soma kandi: Uburyo RPF-Inkotanyi yubatse ubukungu bw’u Rwanda ihereye ku busa bikomeje kurwaza muzunga interahamwe!

Perezida Kagame yashyize ku isonga kurinda ubusugire bw’u Rwanda n’Abanyarwanda, u Rwanda rumaze imyaka 30 nta mvururu cyangwa intambara kuva 1959. Kuva Abanyarwanda babona ingirwa bwigenge nibwo igihugu kimaze imyaka 30 gituje umunyarwanda ntacyo yikanga. Ibyo ntabwo byikoze; ni ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame.

Ipfunwe n’ikimwaro by’interahamwe kuko babonye u Rwanda basize basenye rwongeye kuzuka bituma bata ibitabapfu byose mu mugambi wabo wo gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda. Birengagiza ko ibyo Perezida Kagame amaze kugeza ku Banyarwanda byivugira, rero gushaka kubisuzugura ni usetsa imikara.

Muvunyi Balthazar

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading