10-06-2023

Ubumwe bw’Abanyarwanda bukwiye kubera buri wese igishoro cy’ejo hazaza

Mu gihe cy’imyaka 35 uvuye mu 1959 u Rwanda rwagize ubuyobozi bubi bushyira imbere amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994 aho abarenga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

Nyuma y’imyaka 28 ishize RPF/A-Inkotanyi ihagaritse Jenoside ndetse ikabohora u Rwanda, ubu Isi yose irufatiraho urugero ku bwo kwiyubaka no kunga Abanyarwanda bahoze barebana ay’ingwe.

Urebye neza amateka yo gusenyuka k’ubunyarwanda, uruhare rwa Leta y’Ubumwe mu kongera kubaka ubunyarwanda ndetse no guhangana n’ingengabitekerezo ya jenoside, usanga ari urugendo rurerure rwasabye gushyira hamwe no kureba icyakorwa ngo igihugu cyasenyutse cyongere cyubakwe .

Gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge yaje ari kimwe mu bisubizo ndetse iba intego nyamukuru ku mateka mabi igihugu cy’u Rwanda cyagize kuko nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, ubumwe bw’abanyarwanda bwari bwarashegeshwe ku rwego rukomeye.

Nyuma yo kubohora igihugu RPF- Inkotanyi yashyize imbaraga nyinshi mu kongera gutuma abanyarwanda bongera kwibonanamo; ibintu byari bimaze imyaka isaga 30 bitaba mu Rwanda.

Byari bigoye ko u Rwanda rugera ku iterambere n’umutekano rufite ubu, hatabayeho ko abanyarwanda bunga ubumwe bagakorera hamwe ubundi bagateza igihugu cyabo imbere.

Ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda byerekana ko nko mu mwaka wa 2021 byari kuri 94,7% kivuye kuri 92,7% mu 2015 na 82% mu 2010. Iyi mibare ifite igisobanuro gikomeye cyane ko ibyo ivuga binagaragarira buri wese.

Ibi byose byagizwemo uruhare rukomeye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, nk’urugero mu magambo ye yigize kuvuga ko: “Ntidushobora gusubiza igihe inyuma cyangwa ngo tuvaneho ibibi byatubayeho ariko dufite ubushobozi bwo kugena ejo heza hazaza h’u Rwanda no gutuma ibyabaye bitazongera kuba ukundi. Kuba umunyarwanda muzima ni yo politike twese dukwiye kugenderaho.’’

Ku giti cyanjye mpereye kuri ubu butumwa bw’Umukuru w’Igihugu sinabura guhamagarira Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kubyaza umusaruro ubumwe n’ubwiyunge dufite bikatubera igishoro cy’ejo hazaza cyane ko ahari amahoro byose bishoboka.

Ku rundi ruhande, Abanyarwanda bunze ubumwe mu buryo bugaragara urebeye ku iterambere ry’igihugu muri rusange, gusa kugeza magingo aya u Rwanda rufite ikibazo cy’abashaka gusenya ubwo bumwe harimo Ingabire Victoire Umuhoza, Faustin Twagiramungu, itsinda rya Jambo ASBL rigizwe n’abana bakomoka ku bajenosideri batorokeye ubutabera i Burayi, n’abandi.

Nk’urugero, Ingabire afite gahunda yo kwanganisha Abanyarwanda yitwaje icyo yita ibiganiro hati y’Abanyarwanda (Inter-Rwandan Dialogue) nk’iturufu akoresha kugira ngo abeshye amahanga ko afite “politiki” nziza mu gihe nyamara adasiba gucamo ibice Abanyarwanda; ibintu yanafungiwe imyaka 8.

Iyo Ingabire aba akunda Abanyarwanda ntiyakabaye akorana n’imitwe y’iterabwoba nka FDLR igizwe n’abakoze Genocide ndetse na FDU-Inkingi ihakana ikanapfobya Jenocide – Ntabwo waharanira ubumwe bw’Abanyarwanda kandi ukorana n’abagabaho ibitero bagambiriye kubica.

Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yubatse ubumwe mu banyarwanda ikuraho amoko, mu mashuri mu guhabwa akazi, kwinjira mu ngabo na polisi by’igihugu ntibireberwa ku bwoko ndetse naho ukomoka ahubwo bareba ubushobozi bw’umuntu.

Turashimira Leta y’ubumwe idahwema guteza imbere u Rwanda no kubaka ubunyarwanda bishingiye ahanini ku miyoborere myiza, ku gihugu kigendera ku mategeko no ku guharanira uburenganzira bwa muntu n’imibereho myiza y’abagituye.

Rwatubyaye Yvette

Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi. Rwatubyaye Yvette ni umubyeyi w’abana babiri ubarizwa i Kigali, akaba ashishikajwe no kugaragariza amahanga uburyo u Rwanda rukomeje kwiyubaka nyuma yo gushegeshwa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Leave a Reply

%d bloggers like this: