Facebook yasibye ‘paji’ ya FDU-Inkingi nyuma y’ubutumwa buhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Umutwe w’iterabwoba wa FDU-Inkingi ugizwe ahanini n’interahamwe zatorotse ubutabera nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uherutse gusohora itangazo wiriza amarira y’ingona ko urubuga nkoranyambaga rwa Facebook rwasibye paji (page) yabo.
Ibyo byabaye nyuma y’uko tariki ya 29 Nzeli uyu mwaka FDU-Inkingi inyujije kuri iriya paji itangazo ryahamagariraga abambari bayo “kwibuka jenoside yakorewe abahutu”; inyito ikoreshwa gusa n’udutsiko tw’abahezanguni baba bashaka kuyobya uburari ku ruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu mutwe w’iterabwoba mu itangazo wanyujije kuri Twitter wavuze ko wababajwe n’uburyo Facebook yafashe umwanzuro wo gukuraho itangazo ryabo no guhagarika paji yabo ndetse ko ngo wagerageje gutanga ikirego mu banyamategeko ba Facebook ariko magingo aya nta kintu uru rubuga rurabasubiza.
Iyi FDU-Inkingi yashyizwe ku rutonde rw’akanama k’impuguke ka Lonu nk’umutwe w’iterabwoba ugamije guhungabanya akarere k’ibiyaga bigari, cyane ko umaze igihe ukorana bya hafi na FDLR na RUD-Urunana; imitwe imaze imyaka yica abaturage mu burasirazuba bwa Kongo no mu Rwanda.
Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye bishimiye icyemezo cya Facebook ndetse bagaragaza ko bikomeje gutyo byaba ari intambwe ikomeye yo kurwanya abitwikira imbuga nkoranyambaga bapfobya nde bagahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko ababikora akenshi ari abayikoze cyangwa se ababakomokaho.
Ku rundi ruhande, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), ruherutse gutangaza ko ruri mu biganiro na sosiyete kabuhariwe y’Abanyamerika mu by’ikoranabuhanga (Google) bigamije gufunga imiyoboro ya YouTube itambutsa ibiganiro bigamije kubiba amacakubiri.
Hari ikizere ko ba nyir’imbuga nkoranyambaga zikoreshwa n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu gukwirakwiza uburozi bwabo bagiye gufatira ingamba zikomeye bene aba bantu bashaka gusibiza u Rwanda inyuma.
Ni mu gihe magingo aya nta muntu ushobora kwihandagaza ngo ahakane cyangwa ngo apfobye Jenoside yakorewe Abayahudi akoresheje imbuga nkoranyambaga ngo bimukundire aho yaba ari hose ku Isi – Niba ku bayahudi byarakunze, hari icyizere ko no mu Rwanda byakunda.
Abirirwa bakwiza amacakubiri, bahakana ndetse bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bamenye ko igihe cyabo kigiye kurangira, kuko niyo bateka ibuye rigashya batazigera basibanganya amateka kandi ntaho bazahungira ubutabera.
Félix Mugenzi