Hakuzimana Rashid asubiye i Mageragere – Umwanzuro w’urukiko!

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Hakizimana Abdul Rashid afungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe agikorwaho iperereza ku byaha akurikiranyweho birimo icyo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’icyo gukurura amacakubiri muri rubanda.
Uyu mwanzuro wafatiwe mw’iburanisha ryabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ugushyingo 2021, Hakuzimana wiyita ‘umunyapolitike wigenga’ agomba gufungirwa muri gereza ya Nyarugenge izwi nk’i Mageragere.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha bikomeye ku buryo agomba kuburana afunzwe kugira ngo atazabangamira iperereza cyangwa akaba yatoroka ubutabera.
Ni ibyaha Hakuzimana w’imyaka 53 yakoze mu bihe bitandukanye binyuze mu biganiro yagiye atanga ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube no ku muyoboro we bwite wa YouTube witwa ‘Rashid TV’.
Uyu mugabo kandi yagaragaye inshuro nyinshi akorera biriya byaha ku yindi miyoboro irimo ‘Ishema TV’ ya Niyonsenga Dieudone wiyita Cyuma Hassan (nawe aherutse gufungwa), ‘Umurabyo TV’ wa Nkusi Uwimana Agnes, ‘Primo TV’ ya Kalinijabo Jean de Dieu n’indi miyoboro.
Hakuzimana yatawe muri yombi tariki ya 28 Ukwakira 2021, icyo gihe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwahishuye ko, “Icyemezo cyo kumufunga cyafashwe nyuma y’inama yagiriwe zo kwirinda ibyaha [akurikiranweho] ntiyazubahiriza.”
Si ubwa mbere Hakuzimana afunzwe kuko yigeze gufungwa imyaka 8 nyuma yo guhamywa ibyaha birimo kubangamira umutekano n’ituze by’igihugu no kugambirira kugirira nabi umukuru w’igihugu.
Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riha buri munyarwanda uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ariko ntawe ufite uburenganzira bwo kubyitwaza ngo abibe amacakubiri mu banyarwanda cyangwa akora ibindi byaha bihanwa n’amategeko.
Mugihe Rashid agiye mageragere, abari bamuri inyuma biganjemo ibigarasha n’interahamwe zasize zihekuye u Rwanda bo barigaramiye, ibi bikwiye kubera isomo n’abandi bashaka gukora ibyaha nk’ibyo.
Ubwanditsi