29-11-2023

Byinshi kuri Hakuzimana Rachid wabaye intasi ya Habyarimana Juvenal akaba azahajwe no kubura ikuzo yahoranye!

0

Ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube hakomeje kugaragara umugabo ukuze witwa Hakuzimana Abdul wiyita “umunyapolitiki wigenga” ukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside akanakora iyo bwabaga ngo yangishe Abanyarwanda ubuyobozi bwabo; ibintu bitera benshi kumwibabazaho cyane ko ibi byaha abikora ari imbere mu gihugu.

Uyu mugabo afite imyaka 53, atuye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Kivugiza mu Mudugudu wa Uwingenzi akaba avuka mu Majyaruguru y’u Rwanda, Akarere ka Musanze, Umurenge wa Kinigi, Akagari ka Bisoke, Umudugudu wa Shonero. Ni mwene Nzariturande Jean Bosco alias Mwarabu na Nyiraherekeza.

Hakuzimana yize amashuri yisumbuye atandatu gusa, akaba ari umwe mu bashinze ishyaka rya PDI mu 1992 gusa icyo abantu batazi ni uko uyu mugabo yari muri iryo shyaka nk’intasi ya Habyarimana Juvenal “Kinani”, umunyagitugu wategetse u Rwanda aruganisha kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amakuru yizewe MY250TV ifite ni uko uyu mugabo yanekeraga Habyarimana n’ishyaka rye rya MRND ndetse n’irya CDR aho yari ashinzwe gutanga amakuru kuri porogaramu politike za PDI kuri ayo mashyaka yari mu kwaha kwa Habyarimana wari waramushinze by’umwihariko guca intege PDI nka rimwe mu mashyaka ataravugaga rumwe na MRND n’abambari bayo; akaba ari muri urwo rwego yisangaga mu kazu no kwa Habyarimana.

RPF-Inkotanyi imaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikanabohora u Rwanda, amashyaka arimo PDI n’andi atarijanditse muri Jenoside yakomeje ibikorwa byayo ariko Hakuzimana we yica kuri PDI n’ubwo yari mu bayishinze; ibintu byateye ubuyobozi bw’iri shyaka kumwirukana burundu mu mwaka wa 1995.

Nyuma yo kwirukanwa muri PDI, uyu mugabo yabuze epfo na ruguru atangira kwinjira mu bikorwa byo ku rwanya Leta y’u Rwanda aho yagendaga ahuza urubyiruko mu bikorwa bitandukanye bigamije kurwangisha ubuyobozi ndetse bimuviramo gufungwa mu mwaka 2006 nyuma yo guhamywa ibyaha birimo kubangamira umutekano n’ituze by’igihugu no kugambirira kugirira nabi umukuru w’igihugu.

Amaze imyaka 8 muri gereza, Hakuzimana yahawe imbabazi n’umukuru w’igihugu bityo arafungurwa.

 

Ipfunwe ryamubujije amahwemo

Kuva Hakizimana yafungurwa yahise yiyita umuyapolitiki nyamara abamubona bo bemezezaga ko yavangiwe cyangwa afite ihungabana; ibintu bihuzwa no kuba yarigeze kujya yisanga kwa Habyarimana ndetse no mu bandi bari abategetsi bakuru, none ubu akaba yarabibuze aho ndetse abona atazongera kugira ijambo nk’iryo yahoranye.

Ku rundi ruhande, mu rwego rwo kugerageza kwisubiza ijambo mu ruhando rwa politiki, uyu mugabo mu by’ukuri ukoreshwa n’ipfunwe nyuma yo gufungurwa yakwirakwije igihuha ko impamvu yari yarafunzwe ari uko yagerageje “kunga Perezida Kagame na Pasteur Bizimungu,” mu gihe nyamara ibyaha yafungiwe bizwi neza.

Ibintu byahumiye ku mirari mu minsi ya vuba ubwo uyu mugabo yatangiraga gutumirwa na bamwe mu banyamakuru bakorera ku miyoboro ya YouTube, aho akoresha uwo mwanya maze akimara agihinda nyamara ari gukora ibindi byaha bishobora kumusubiza mu buroko isaha iyo ariyo yose.

Mu biganiro byose Hakuzimana atanga haba ku muzindaro we witwa RASHID TV ndetse n’indi mizindaro imutumira arangwa n’ivunguramoko, irondakarere, gukurura umwiryane muri rubanda, guhembera urwango, guharabika umukuru w’igihugu n’umuryango we ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside dore ko yibasira politiki y’ubumwe n’ubwiyunge, akibasira ikigega cya Leta gifasha abarokotse Jenoside batishoboye (FARG) n’ibindi yitwikiriye kwiyita “umunyepoliki wigenga”.

Umunyarwanda yabivuze neza ko ‘umutindi umuvura ijisho bwacya akarigukanurira’, ni nako bimeze kuri Hakuzimana wiyemeje kwibasira ubuyobozi bw’u Rwanda kandi kandi bwaramuhaye imbabazi akava muri gereza.

Gusa uyu mugabo akwiye kumenya ko ibyaha akomeje gukora bihanwa n’amategeko, bityo amaherezo akaba azongera akisanga muri gereza; agapfa kaburiwe ni impongo!

 

Mugenzi Felix

 

 

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: