Amasesabagina ararikora: Vincent Lurquin yariye indimi ubwo yabazwaga impamvu yirukanwe mu Rwanda!

Umunyamategeko w’Umubiligi uherutse kwirukanwa k’ubutaka bw’u Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Kanama 2021 yagaragaye i Buruseli mu kiswe “ikiganiro n’itangazamakuru” cyateguwe mu rwego rwo kwivana mu isoni.
Kuwa Gatandatu w’ikimweru kirangiye, nibwo urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rwirukanye Lurqui w’imyaka 62 nyuma y’aho arenze ku mategeko akajya mu rukiko kunganira Paul Rusesabagina kandi nta burenganzira abifitiye.
Akikijwe n’urubyaro rw’ikihebe Rusesabagina ndetse n’abandi bagaragu b’iki kihebe babarizwa muri “fondasiyo” yakitiriwe, Lurquin yagaragaye arya indimi ubwo yasobanuraga impamvu yirukanwe k’ubutaka bw’u Rwanda, yari ku kicaro cy’amashyirahamwe y’abanyamakuru mpuzamahanga azi nka ‘Press Club Brussels Europe’.
Lurquin yari yabanje guhamagaza ikiganiro n’itangazamakuru cyagombaga kuba mu buryo bw’iyakure hifashishijwe ikoranabuhanga rya Zoom, gusa nta munyamakuru wakitabiriye uretse abana ba Rusesabagina barimo Carine Kanimba, Anaïse Kanimba, Roger Rusesabagina ndetse n’abazungu bakora mu kiswe Rusesabagina Foundation barimo uwitwa Kitty Kurth.
Ni ikiganiro cyari kimeze nka byendagusetsa cyane ko cyaranzwe no gusubiramo amagambo y’icengezamatwara asanzwe akoreshwa n’abambari ba Rusesabagina harimo nko kuba ngo “yarashimuswe” aho ngo ahora “akorerwa iyicarubozo” kandi bakaba “nta butabera” bizeye n’ibindi binyoma bitajya biva mu kanwa k’abambari ba Rusesabagina.
Ku ikubitiro Lurquin wiyita umunyamategeko wa Rusesabagina yananiwe gusobanura impamvu yaje mu Rwanda kuri Visa y’ubukerarugendo nyuma akajya mu rukiko gukora akazi kw’ubwunganizi mu mategeko; ibintu bitandukanye na visa yari afite.
Uyu mugabo kandi yananiwe gusubiza ikijyanye no kuba yarahangaye kwinjira mu cyumba cy’iburanisha nk’umwunganizi mu gihe yari azi neza ko urugaga rw’abavoka bo mu Bubiligi nta masezerano rufitanye n’urwo mu Rwanda bityo akaba nta munyamategeko wemerewe gukorera mu kindi gihugu.
Abajijwe impamvu Leta y’Ububiligi ntacyo ikora niba koko Rusesabagina arengana, Lurquin mu bwirasi bwinshi yasobanuye ko “igishoboka ari uko Leta y’ububiligi yavugana na n’iy’u Rwanda” ubundi akemererwa kunganira Rusesabagina; ibintu byafashwe na benshi nk’imitekerereze iciriritse ya ba mpatsebihugu b’abazungu cyane ko Rusesabagina atabuze abamwunganira mu Rwanda.
Ku rundi ruhande, icyagaragaye ni uko abateguye kiriya kiganiro bashakaga kugaragaza ko amafaranga atagira ingano abenshi bita “amasesabagina” bavana mu bazungu mu rwego rwo gutera ibikorwa by’iterabwoba bya Rusesabagina yakoreshejwe; akaba ari muri urwo rwego usanga birirwa batanga ayo masesabagina mu bitangazamakuru mpuzamahanga ngo “bisakuze cyane” kugira ngo Rusesabagina afungurwe.
Abambari ba Rusesabagina bakwiye gushyira umupira hasi kuko urusaku rwabo nta kintu na kimwe rushobora guhindura k’umwanzuro urukiko ruzamufatira cyane ko ubutabera bw’u Rwanda bwigenga.
Mugenzi Felix