Igihe kirageze ngo uwiyita Cyuma Hassan asange Karasira Aimable muri gereza!

Hakomeje kumvikana amajwi menshi y’Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye asaba ko uwitwa Niyonsenga Dieudone wiyita Cyuma Hassan ashyikirizwa ubutabera kubera uburemere bw’ibyaha ahora akora yihishe mu mutaka w’itangazamakuru.
Uyu musore afite umuzindaro kuri YouTube yise “Ishema TV”, aha akaba ari ho yirirwa ahamagarira abaturage kwivumbura ku buyobozi bwabo ajijisha ngo ari kubavuganira. Uyu munyabyaha kandi ntasiba kumvikana mu mvugo zihembera ingengabitekerezo ya Jenoside ari nako aha umwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Niyonsenga aba mu Mujyi wa Kigali, gusa avuka mu majyarugu y’igihugu, Akarere ka Gakenke, Umurenge wa Busengo, Akagari ka Butereri mu Umudugudu wa Kirwa, akaba ari mwene Rukebesha Pirimiyani na Mujawamariya Dancilla.
Abanyarwanda benshi biganjemo abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaza ko uyu Niyonsenga ntaho ataniye na Hassan Ngeze, umuhezanguni akaba n’umunyamakuru w’ikinyamakuru rutwitsi cya Kangura uzwiho kuba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yarahoraga ashikariza interahamwe kwica Abatutsi batagize n’umwe basiga.
Abagereranya Niyonsenga na Hassan Ngeze ntibibeshya cyane ko bigaragarira buriwe se ko uyu musore icyitegererezo cye ari Ngeze kubera ko yaniyemeje gufata izina rye rimwe araryiyitirira; ibintu ku rundi ruhande bigaragarira no mu kuba ari umwe mu bagize agatsiko k’abakoresha YouTube barimo Uwimana Nkusi Agnes, Nsengimana Theoneste, Gatanazi Etienne, Karasira Aimable n’abandi bakoreshwa n’ibigarasha n’interahamwe mu gukwirakwiza ibihuha k’u Rwanda.
Amakuru yizewe MY250TV ifite ni uko Niyonsenga yakira amafaranga ahabwa na bamwe mu banyarwanda baba mu mahanga bibumbiye mu mitwe y’iterabwoba no mu dutsiko duhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo abavugire ibitekerezo byabo; akaba ari muri urwo rwego uyu musore yirirwa ahimbahimba inkuru we yita ko ngo zivugira abaturage.
Si ibyo gusa cyane byagaragaye kenshi ko umubare munini w’abaturage akoresha mu nkuru ze abanza kubaha ruswa y’amafaranga ngo bakunde bavuge ibisa n’ibyo ba sebuja bo mu mahanga baba bamutumye; ibi bikaba bishimangirwa na bamwe mu baturage bavugishijwe n’iyi ngirwamunyamakuru ariko nyuma baza kwisubiraho basaba imbabazi bavuga yari yabategetse ibyo bavuga nyuma yo kubaha amafaranga.
Uyu musore akwiye kumenya ko nta muntu uri hejuru y’amategeko mu Rwanda kabone n’ubwo yaba afite ibyo yishingikirije, akwiye kumenya ko we na bagenzi bahora bitwikiriye itangazamakuru no kwisanzura nyamara ahubwo bagumura rubanda, banabiba ingengabitekerezo ya Jenoside ko bitinde bitebuke bazaryozwa ibyaha bakora.
Ellen Kampire