06-12-2023

Menya ubugambanyi bwabihisha inyuma y’imbuga za youtube , bagakorera ibigarasha muri gahunda yo gukwirakwiza ibihuha ku Rwanda

0

Mu gihe twari tuzi ko hari abantu bazwi ku kabyiniriro k’ibigarasha, bagizwe nabasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abandi bagiye bakora ibindi byaha birimo kugambanira igihugu ndetse no kunyereza imitungo y’abaturage na leta, bagiye bahunga ubutabera bagana ku migabane itandukanye ku isi. Nyuma yibi hakomeje kugenda hagaragara amaradio na television bikorera kuri murandasi byashinzwe naba, mu mugambi wo guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda.

Mu Rwanda hakomeje kugenda hagaragara amaradiyo na television nk’ayo, akorera muri uwo mujyo, nyamara ayo akaba akorera mu kwaha kw’abiyita ko batavuga rumwe na leta y’u Rwanda baba ababa imbere mu gihugu cg hanze yacyo. Nyamara mu byo abo bayakoresha; harimo gukwirakwiza u rwango mu banyarwanda, ingengabitekerezo ya jenoside ndetse no gutagatifuza abasize bahekuye u Rwanda bakihishe mu bihugu by’iburayi kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakurikiranweho.

Bimwe muri ibyo bitangazamakuru twavuga nk’ikimaze iminsi ari umuyoboro ucishwamo urwango , ibinyoma n’amacakubiri kitwa UMUBAVU TV, iki kikaba gikorera kuri murandasi ndetse benshi bemeza ko ari icya Ingabire Victoire, cyane ko ariwe ukunze kugaragara mu biganiro byiki kinyamakuru dore ko ariho anyuza ingengabitecyerezonye yo gukwirakwiza amacakubiri, u rwango ndetse no gutagatifuza abasize bakoze jenoside yakorewe abatutsi harimo na nyina umubyara Thereza Dusabe ndetse n’umugabo we Lin Muyizere bose bakatiwe n’inkiko gacaca kubera uruhare rwabo muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Ingabire Victoire, Akoresha UMUBAVU TV, ashaka kuyobya abanyarwanda ndetse no gutambamira no gushaka gukoma mu nkokora politiki za leta zo guteza imbere abaturage aho we aba azinenga ndetse agashaka ko n’abatura bigumura kuri leta, mu mugambi we wo kwangisha ubuyobozi abaturage.

Si Umubavu TV gusa kandi hari n’ibindi bitangazamakuru byanywanye n’uwo murongo mubi wo kwangisha ubuyobozi abaturage twavuga nk’ukuri Mbona ya Karasira , Ishema TV ndetse n’ibindi bikoreshwa nabandi bari hanze y’u Rwanda. Ba nyiri ibi bitangazamakuru ndetse n’ababikoraho bivugwa ko baba barahawe amafaranga n’abiyita ko barwanya ubuyobozi bw’urwanda kugirango bajye batangaza ibinyoma ndetse n’izo nkuru zuzuyemo u rwango no kugumura abanyarwanda. Ibi kandi byemejwe na Karasira Aimable uherutse kwirukanwa muri Kaminuza y’u Rwanda kubera imyitwarire idahwitse.

Impuguke akaba n’umushakashatsi ku bijyanye na jenoside Tom Ndahiro avuga ko bitari bikwiye kubona bamwe muri banyiri ibi binyamakuru bakorera mu kwaha kw’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru ukorera televiziyo yo kuri murandasi yitwa Real Talk Channel, Etienne Gatanazi, Tom Ndahiro yagaragaje ko bene ibyo binyamakuru biha icyuho abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda nka Ingabire ari amakosa cyane.
Aha yatanze urugero abaza umunyamakuru ati” wari wabona umunyamakuru w’umunyamerika akorana ikiganiro n’umuntu wo mu mutwe wa Alquaeda? akomeza avuga ko abanyamakuru bibyo bitangazamakuru badakwiye gukomeza kuba umuyoboro wa abarwanya ubuyobozi bw’u Rwanda nka Victoire ndetse n’abandi buzuye ibitecyerezo byuzuyemo u rwango no kugumura abaturage.

Tubibutse ko ibyo bamwe mu bakoresha ibyo bitangazamakuru bajya bafatirwa mu byaha byo kugumura abaturage, aha twavuga nk’umunyamakuru witwa Cyuma Hassani wakoreraga Ishema TV wigeze gufatwa ashukisha abaturage amafaranga ngo bigumure bavuge ko ibiryo leta ibagenera muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 bitabahaza, maze bakorane ikiganiro cyane ko ngo abari bamutumye bo bari bakeneye ko babona ayo mashusho maze bakayakwiza ku mbuga nkoranyambaga kugirango bakunde basebye u Rwanda.

Ntibibe aka wa mugani ngo ujya gusenya urwe umutiza umutiza umuhoro, ahubwo birakwiye abantu bamenya ko kubaka Igihugu ari inzira ndende kandi abene gihugu bose bagambo kugiramo uruhare ntabwo rero, guhora ushaka igisenya Igihugu aribwo uzatera imbere, urubyruko n’abanyarwanda muri rusamge bajye bitondera abantu nkaba, bihisha inyuma yibi binyamakuru.

About Author

Leave a Reply

%d