02-06-2023

#Balkanization: Inkomoko y’ikinyoma cy’uko u Rwanda rushaka kwiyomekaho ibice bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Kuva mu mpera z’umwaka w’2019, nibwo humvikanye cyane, ibihuha hirya no hino ku mbugankoranyambaga, bivuga ko u Rwanda rushaka kwigarurira ibice bya repubukika iharanira demokarasi ya Congo, mu cyobita mu rurimi rw’amahanga Balkanization. Mubakwirakwije izi nkuru harimo n’umunyapolitile utavuga rumwe n’ishyaka riri kubutegetsi Bwana Adolphe Muzito, uyobora impuzamshyaka ya LAMUKA.

Taliki ya 10 mutarama 2020, nibwo umutwe w’iterabwoba FDLR, wagaragaje ko u Rwanda rushaka kwigarurira ibice bitandukanye bya repubulika iharanira Demokarasi nya Congo. Aya magambo yaje nyuma yaho Adolphe Muzito wigeze kuba Minisitiri w’Intebe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ubu akaba ari Umuhuzabikorwa w’impuzamashya LAMUKA, igizwe n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Felix TSHISEKEDI, aho yatangaje ko kugira ngo amahoro aboneke n’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo birangire ari uko DRC yatera u Rwanda kandi bakarufata bakarwomeka ku gihugu cyabo, Muzito Adolphe yagize ati:“Ntabwo dushobora kubona amahoro tudateye u Rwanda, byaba ngombwa tukarufata.”

Ibihuhwa nkibi kandi byakomeje gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga n’abayapolitike batavuga rumwe n’ishyaka riri kubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bibumbiye mu mpuzamashyaka ya LAMUKA, igizwe n’amashyaka nka UNC rya Vital Kamerhe, CONGO NAS BISO/SYENCO) riyobowe na Freddy Matungulu Mbuyamu, Nouvel Elan riyobowe na Adolphe Muzito, Ensemble pour la République riyobowe na Moïse Katumba, MLC riyobowe Jean Pierre Bemba ndetse na ECiDé riyobowe Martin Fayulu. Uretse amashyaka abiri muri aya, irya Jean Pierre Bemba ndetse nirya Moïse Katumba, niyo yitandukanije n’imvugo ya Adolphe Muzito.

Honoré Nganda Nzambo Ko Atumba wabaye ministere akaba na ambasaderi kubutegetsi bwa Perezida Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga kuri ubu utavuga rumwe n’ubitegetsi buriho, ahora ahwihwisa ibihuha ko u Rwanda rushaka kwigarurira ibice bimwe nabimwe bya Congo rukabyiyomekaho. Mu mpera z’umwaka w’2019, ubwo Perezida wa congo Nyakubahwa Felix TSHISEKEDI, yatangizaga ibikorwa bigamije kwirukana imitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Congo mucyo bise operasiyo ZOKORA I na ZOKORA II. Nganda Nzambo yahise atangaza ko ibyo biri mu mugambi karundura wo kwigarurira ibice bya Congo bakabyomeka ku Rwanda, umugambi yavugaga ko ugiye gushyirwa mu bikorwa na Perezida Felix TSHISEKEDI.

Umunyamakuru ukurikiranira hafi politike y’akarere k’ibiyaga bigari Bwana Gentil Gedeon, mu kiganiro yatambukije kuri youtube ye, yavuze ko ibihuhwa by’abanyapolitike bo muri Congo bivuga ko u Rwanda rushaka kwiyomekaho ibice bya Congo (Balkanization), yavuze ko bifite aho bihuriye n’urugamba u Rwanda rwagiye rurwana muri Congo muri Gahunda yo guhashya imitwe y’iterabwoba ya FDLR ndetse ngo bikanashoboka ko abagize iyi mitwe aribo bagize uruhare mu guhimba aya makuru mu mugambi wo guteza amakimbirane hagati y’ibihugu byombi. Muri icyo kiganiro kandi ngo ibihuhwa bya Balkanization byagiye bijya hanze ariko umubano w’u Rwanda na Congo umeze neza. Abakurikiranira hafi politike y’akarere bakavuga ko uyu ari umugambi w’umutwe wa FDLR ufatanya n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Felix TSHISEKEDI.

Ubwo intambara yambere ya Congo yarangiraga, ubutegetse bwa Mubutu bukuweho mu 1998, Congo igatangira kuyoborwa na Bwana Laurent Desire Kabila. Ibihuhwa bya Balkanization nabwo byatangiye kujya hanze, muri iki gihe nabwo Laurent Desire Kabila, yarafitanye umubano mwiza n’u Rwanda dore ko Ingabo z’u Rwanda zari zimaze kumufasha kugera ku butegetsi. Gusa uyu mubano ntiwatinze kuko Laurent Kabira yahise atangira kwikoma u Rwanda, ahita ahindukira atangira gukorana n’imitwe igizwe nabasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bari bimbuye muri ALIR yaje kuvamo FDLR yubu ikorera mu mashyamba ya Congo ndetse bamwe abagororera kubashyira mu gisirikare cye. Kuva icyo gihe nabwo ibihuha by’uko u Rwanda rushaka kwiyomekaho ibice bya Congo (Balkanization) byahise bituza.

Joseph Kabila, mu 2001 yagiye ku butegetsi nyuma y’urupfu rwa Se Laurent Desire Kabila. Mu 2009 yasinyanye amasezerano n’u Rwanda muri gahunda yo guhashya imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano mu karera irimo FDLR mu bikorwa bise “Umoja Wetu” na “Kimya II” nabwo ibihuhwa by’inkuru za Balkanization zarongeye ziraduka. Icyo gihe abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Joseph Kabira baramurakariye cyane bavuga ko agiye kugurisha Congo k’u Rwanda, ibihwuhwa bisakazwa mubanyecongo.

Nubwo ibi bihuhwa bigenda bikwirakwiza n’abanyapolitike bakorana niyi mitwe yitwaje intwaro ya FDLR, P5, FLN na RUD-Urunana, badashyikigiye ubutegetsi buyoboye Congo kuri ubu. Perezida Felix TSHISEKEDI, ubwo yari mu bwongereza mu nama y’iga ku ishoramari hagati y’ubwongereza, abanyecongo bamubajine nimba u Rwanda rushaka kwiyomekaho ibice bya Congo, yabasubije agira ati:” mugihe cyose nzaba nkiri Perezida wa repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nta santimetero nimwe igihugu cyacu kizamburwa, izi n’inkuru zababuze ibyo bavuga, ubwo twari mubadashyigikiye ubutegetsi bwari muri Congo ntabwo twigeze tubeshya Abaturage ko hari abashaka kwigabanya igihugu cyacu”.

Umwanditsi: David Nkurayija

Leave a Reply

%d bloggers like this: