23-09-2023

Shyaka Gilbert bihwihwiswa ko “yaburiwe irengero” yatorokeye muri Uganda, yakirwa na CMI nk’umwami !

0

Nyuma y’iminsi ku mbuga nkoranyambaga hacicikana igihuha cy’uko ngo umuturage w’Akarere ka Gicumbi witwa Shyaka Gilbert yaburiwe irengero, byamenyekanye ko yatorokeye muri Uganda nyuma yo gukora ibyaha bitandukanye kandi bikomeye birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Shyaka yamenyekanye mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo ibitekerezo bye by’ubuhezanguni byahabwaga rugari n’imwe mu miyoboro (channels) ya YouTube irimo ‘Ishema TV’ ya Niyonsenga Dieudoné wiyita Cyuma Hassan na ‘Ukuri Mbona TV’ ya Karasira Aimable mbere y’uko uyu afungwa.

Uyu mugabo yanashinze umuyoboro we bwite yise ‘Ijwi ry’Impubyi’ yatambutsagaho ibitekerezo biharabika ubuyobozi bw’u Rwanda binapfobya Jonosede yakorewe Abatutsi ari nako bikwirakwiza ingengabitekerezo yayo; ibintu byatumye asamirwa hejuru  n’abambari b’imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda barimo urubyiruko rwa Jambo ASBL, interahamwe ndetse n’abajenosideri batorotse ubutabera – aba akaba aribo birirwaga bavuga ko uyu mugabo yaburiwe irengero kandi ko Leta y’u Rwanda ibifitemo uruhare ndetse ko ari “gukorerwa iyicarubuzo”.

Amakuru yizewe agera kuri MY250TV ahamya ko Shyaka tariki ya 22 z’uku kwezi ahagana saa munani z’amanywa ari bwo yatorokeye Uganda aciye mu inzira zitemewe n’amategeko ziri hafi y’umupaka wa Cyanika maze yakirwa muri icyo gihugu nk’intwali na bamwe mu bakozi b’urwego rw’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda (CMI) maze bahita bamujyana mu birindiro byabo biri mu Karere ka Kabale.

Mw’itoroka rye, Shyaka yari aherekejwe n’umugore we witwa Dushimimana Antoinette, icyakora uyu mugore we ntiyahiriwe kuko yahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano ku mupaka wa Cyanika, nk’uko isoko y’amakuru yacu ikomeza ibigaragaza.

Nyuma y’itoroka ry’uyu mugabo bwacyeye abamushukaga ibyo avuga barimo urubyiruko rwa Jambo ASBL, ibigarasha, interahamwe, abajenosideri ndetse na Niyonsega Dieudone wiyita Cyuma Hassan, bahwihwisa ko “yashimuswe n’inzego z’ubutasi z’u Rwanda.”

Icyo gihuha cyaherekejwe n’ikindi kivuga ko umugore wa Shyaka “nawe yaburiwe irengero” mu gihe nyamara yafashwe agerageza gusohoka mu gihugu aciye munzira zitemewe n’amategeko; iki kikaba ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Nta kabuza ko uyu Shyaka yatorotse igihugu nyuma yo kubona uburemere bw’ibyaha yashorwagamo n’abambari b’imitwe y’iterabwoba aho yari azi neza ko yagombaga kubibazwa n’amategeko cyane ko n’abandi bakoreye ibyaha bisa nk’ibye kuri YouTube barimo Idamange Iryamugwiza Yvonne bitabahiriye aho bisanze imbere y’ubutabera.

Usibye guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi anasebya RPF-Inkotanyi aho yavugaga ko ngo yamwiciye umuryango we i Byumba, akanavuga ko ngo habayeho jenoside ebyiri, uyu mugabo yanashinjaga Leta ko ngo yashimuse mukuru we witwa Eric Uwihoreye nyamara bizwi neza ko afunganwe n’abandi muri gereza izwi nyuma yo guhamywa icyaha cy’ubujura bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Si ubwambere abanyabyaha nka Shyaka batoroka igihugu bakakirwa nk’amata y’abashyitsi n’inzego z’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda aho bahita bafashwa kwinjira mu mutwe w’iterabwoba wa RNC ufite ibirindiro mu mashyamba ya Kongo.

 

Mugenzi Felix

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: