23-09-2023

Ipfunwe n’ikimwaro muri bene Kinani: Ikirego cya Agatha Kanziga cyateshejwe agaciro!

0

Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa mbere rwatesheje agaciro ikirego cyatanzwe n’ Umugore w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal, Agathe Kanziga Habyarimana asaba ko atakomeza gukurikiranwa ku ruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mwanzuro wafashwe waje ukurikira iperereza ryakorwaga guhera 2008 ku ruhare rw’uriya mugore n’urwa Paul Barril wahoze ari Umujandarume mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agatha Kanziga yari yarasabye ko iperereza ku kirego cye ryahagaraga guhera muri Nzeri 2020 avuga ko cyatindijwe n’impamvu zidafite ishingiro, gusa ibyo byose byabaye imfabusa kuko ku itariki ya 4 Ugushyingo 2020, ubucamanza bwatesheje agaciro ubwo busabe hanyuma urukiko rukomeza kumukurikirana ku byaha byibasiye inyokomuntu nk’uko byasabwe n’ubushinjacyaha bw’Ubufaransa, ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba.

Iyi nkuru yashimishije abacitse ku icumu ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange kuko bije mu gihe Bene Kinani birirwa ku mbuga nkoranyambaga batagatifuza ibyaha by’ababyeyi babo mu gihe nyamara bigaragara ko ari abanyabyaha.

Ibi byose bibaye nyuma y’uruzinduko Perezida Macron yagiriye i Kigali tariki ya 27 Gicurasi 2021 aho yijeje Ubufaransa butaza bugiye kurushaho gushyira imbaraga mu gushakira ubutabera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba ari mu gihe Ubufaransa bwihishemo interahamwe n’abajenosideri benshi.

Agathe Kanziga yageze mu Bufaransa ku wa 17 Mata 1994 nyuma yo guhungishwa n’ubutegetsi bwa François Mitterrand. Akigerayo Mitterand yahise ategeka ko bamwakira, bakanashaka hoteli i Paris yashyirwamo hamwe n’umuryango we bajyanye, bakayimaramo amezi atatu.

Ku rundi ruhande, uyu mugore akwiye kubera isomo abandi bajenosideri bakomeje kwihisha ubutabera harimo Marcel Sebatware, Charles Ndereye n’abandi batagatifuza abajenosideri barimo agatsiko ka Jambo ASBL ko Jenoside ari icyaha kidasaza kandi ko uko bizagenda kose bazagezwa imbere y’ubutabera.

Ellen Kampire

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: