Amaherezo y’inzira ni mu nzu: RIB yahamagaje umuhezanguni Hakuzimana Rashid

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwahamagaje Hakuzimana Abdul umaze iminsi akwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, anangisha abaturage ubuyobozi bwabo binyuze mu biganiro akorera kuri YouTube.
Nk’uko bigaragara k’urupapuro ruhamagaza Hakuzimana MY250TV yabashije kubona, uyu mugabo agomba kwitaba ku biro bikuru bya RIB biherereye ku Kimihurura kuri uyu wa Gatatu tariki ya Mbere Nzeli 2021 mu gitondo saa yine.
Umuhezanguni Hakuzimana ahamagajwe nyuma y’ubusabe bw’Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye bamaze iminsi batakambira inzego z’ubutabera ngo zikumire uburozi akwirakwiza cyane ko yigeze no gufungwa imyaka 8 kubera gukora ibyaha bitandukanye birimo kubangamira umutekano n’ituze by’igihugu no kugambirira kugirira nabi umukuru w’igihugu.
Mu biganiro bitangwa n’uyu muhezanguni humvikanamo cyane ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubuyobozi, gushyigikira abahamijwe cyangwa abakurikiranwaho icyaha cya jenoside ndetse no gushyigikira cyangwa guha ishingiro imitwe y’iterabwoba n’abayobozi bayo nka Rusesabagina wa FLN.
Ihamagazwa rya Hakuzimana ni ikimenyetso ko n’abandi barimo Niyonsenga Dieudone wiyita Cyuma Hassan ufite ‘Ishema TV’, Uwimana Nkusi Agnes ufite ‘Umurabyo TV’, Nsengimana Theoneste ufite ‘Umubavu TV’ n’abandi bacamo Abanyarwanda ibice bakoresheje YouTube nabo bazagezwa imbere y’ubutabera nk’uko bikunze gusabwa n’abanyarwanda.
Turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru…
Felix Mugenzi