06-12-2023

Abahakana Jenoside yakorewe abatutsi  bahiye ubwoba nyuma y’aho Dr Bizimana ahawe Ministeri y’ubumwe bw’Abanyarwanda

0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Kanama 2021 nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Dr. Jean Damascene Bizimana Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanywaranda n’Inshingano Mboneragihugu; ibintu byashegeshe udutsiko tw’interahamwe, abajenosideri n’abambari babo kubera umuhate Bizimana ahora agaragaza mu kubarwanya.

Bamwe mu bashegeshwe n’inshingano zahawe Bizimana harimo kw’ikubitiro Ingabire Umuhoza Victoire, Bene Mbonyumutwa ndetse na bagenzi babo bimbumbiye mu gakundi kitwa Jambo ASBL kagizwe n’urubyiruko rukomoka k’abajenosideri bihishe hirya i Burayi n’ibitangazamakuru biri mu kwaha kw’ibigarasha n’imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda birimo icyitwa “The Rwandan”.

Abo bose birukiye ku mbuga nkoranyambaga maze bimara agahinda mu butumwa bugaragaramo igihunga bagiye basangiza ababakurikira burimo ko “nta bumwe buzigera bugerwaho kuva ari Bizimana uyobora iyo ministeri”, nyamara ibi byose babivugishijwe n’ubwoba bwabatashye kuko Minisitiri Bizimana atasibye kubarwanya no kubatamaza mu nshingano yari asanzwe afite zo kuyobora Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG).

Umunyarwanda yabivuze neza ko “Ntawe utinya ishyamba ahubwo atinya icyo bahuriyemo”, ba Ingabire Victoire, abambari ba Jambo ASBL ndetse n’abandi bose batishimiye inshingano za Bizimana nta kindi cyabibateye uretse kuba Bizimana ari umwe mu bashakashatsi bagaragaje mu buryo bwimbitse amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; ibintu aba bahakanyi ba Jenoside baba badashaka ko bimenyekana.

Ku rundi ruhande, ntawabura no kuvuga ko Bizimana atatinyaga kuvuga mu mazina interahamwe, aho zihishe n’ibyo zagiye zikora, ibyo rero ni nabyo kandi byatumye bariya bahezanguni bose bamwishyiramo kuko yatumye n’abato babamenya bamenya ububi bwabo.

Nka Ingabire Victoire yabaye urw’amenyo ubwo yagaragazaga ku mbuga nkoranyambaga ko atishimiye inshingano za Dr. Bizimana aho abanyarwabda benshi bamusubije bamubaza niba yari yicaye atimaje azi ko ari we uzagirwa ministiri mu gihe asanzwe azwiho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi akaba anakorana n’imitwe y’iterabwoba.

Ubumwe n’ubwiyunge bugeze ku ntambwe ishimishije mu Rwanda nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi butandukanye, ariko kandi haracyari urundi rugendo rwo gukomeza kurwanya aba bahezanguni kugeza batsinzwe burundu.

Ministeri y‘Ubumwe bw’Abanywaranda n’inshingano Mboneragihugu ishyizweho vuba, ikaba ifite inshingano zo kwimakaza ubumwe bw’abanyarwanda, kubungabunga umurage w’amateka no gutoza imbere uburere mboneragihugu.

Mugenzi Felix

 

About Author

Leave a Reply

%d