Ingabire Victoire yerekanye ko atazatezuka ku ingengabiterezo ya jenoside

Ingabire Victoire afatanyije na Ntaganda Bernard umugabo bivugwa ko yaba yaramwinjiye dore ko babana mu nzu imwe, kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 kamena 2020 banditse ibaruwa bitirira ko yanditswe n’abatavuga rumwe na leta baba mu Ububirigi, aho bavugaga ko bamagana leta y’u Rwanda uburyo yikomye icyemezo cyafashwe n’abadepite bo mu bubirigi kijyanye no gushyiraho Laure Uwase, umunyarwandakazi waranzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside muri komisiyo izafasha iyi nteko gukurikirana uruhare rw’igihugu cy’Ububirigi mu bukoroni cyagize mu bihugu birimo u Rwanda , uburundi na Repubulika iharanira demokarasi ya congo.
Mu ibaruwa yasohotse, Ingabire Victoire afatanyije na Ntaganda bavuga ko ari abatavuga rumwe n’u Rwanda baba mu Ububirigi bayanditse, nyamara nta hantu nahamwe hagaragaramo inyandiko zanditswe n’abo bantu bavuga ko batavugarumwe na leta. Abenshi basomye ibyanditse muri iyo baruwa bemezaga ko ibi ari ibitekerezo bya Ingabire Victoitre, cyane ko uyu mugore arangwa n’ubucakura ndetse no kwiyoberanya igihe cyose. Wakwibaza DALFA-Umurinzi, ingirwashyaka avuga ko ahagarariye ni gute yandika itangazo rivuga ko ari abatavuga rumwe n’u Rwanda? Iri tangazo ryanditswe mu gihe iri shyaka nta muyoboke numwe wari wahaguruka ngo avuge ko ari umuyobocye waryo.
Muri iyo baruwa Ingabire Victoire uvugamo ko Laure Uwase, nta hantu nahamwe yari yagaragara mu bikorwa bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingengabitekerezo yayo, mu gihe ibi ari ibintu bizwi cyane, kuko uyu mugore we na bagenzi be bo muri Jambo ASBL badahwema kurangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ivangura moko, bigaragarira mu byo bandika yaba ku mbuga nkoranyambaga zabo ndetse no mu kinyamakuru cyabo cyitwa Jambonews.net.
Ntagitangaje kirimo Kuba ingabire Victoire, atangiye gutagatifuza Laure Uwase, kuko nubusanzwe ahora ashinjura nyina interamwe kabombo Theresa Dusabe, wakoze jenoside ndetse akanakatirwa n’inkiko gacaca igifungo adahari, nyamara bizwi neza ko ari mu Ubuholandi aho arera abana b’umukobwa Ingabire Victoire yasize yo.
Laure Uwase, ni umukobwa wa Anastase Nkundakozera, wahamijwe n’inkiko Gacaca ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse nyina Agnès Mukarugomwa yari umurwanashyaka ukomeye wa MRND, kuri ubu akaba ari umuyobozi w’ ikinyamakuru Ikondera Libre, gikorera kuri murandasi, kivugira interahamwe zikihishe mu bihugu by’uburayi ndetse no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda. Laure Uwase yanabaye Umunyamabanga mukuru wa Jambo ASBL ihuriwemo n’abana ndetse n’abuzukuru ba bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yanabaye kandi umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Jambo News, cyandika inkuru ziharabika ubuyobozi bw’u Rwanda.
Jambo asbl Laure Uwase yabagamo ndetse yanabereye umunyamabanga mukuru hakiyongeraho n’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cyabo JamboNews ni rimwe mu ishyirahamwe ryagiye rigaragaza gushyigikira Ingabire Victoire ndetse no kumutagatifuza mu bikorwa byamuzanye mu Rwanda bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, amacakubiri no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi
Laure Uwase kandi Ingabire Victoire arimo kuvugira, nkuko byagiye bigarukwaho kenshi cyane n’abanditsi ndetse n’abashakashatsi, nta bushobozi na bumwe cg ubunararibonye afite bwo kuba umwe mubazajya muri iriya komisiyo cyane ko, ibyo yize bihabanye nibyo iriya komisiyo izaba ishinzwe dore ko uyu mugore yize amategeko akaba ntabunararibonye nabuke afite, mu bijyanye n’amateka ndetse n’ubukorini bw’ababirigi muri ibi bihugu kuko yavuye mu Rwanda afite imyaka ine gusa. Wakwibaza umuntu ufite imyaka 28 uburyo aba inararibonye mu bijyanye n’amateka bikagushobera.
Ibyari muri iyi baruwa yasinyweho na Ingabire Victoire ndetse na Ntaganda Bernard, birashimangira umugambi w’uyu mukecuru mu mugambi we yanze gutatira wo guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside no gusubiza u Rwanda mu bihe byo muri 1959 cyane ko aricyo cyamuzanye.
Umwanditsi: Mugenzi Felix