Interahamwe Rene Mugenzi, yasariye mu mihanda yo mu Bwongereza

Rene Mugenzi uzwi cyane na benshi mu banyarwanda nk’umuntu wihisha inyuma y’ibikorwa by’ubugambanyi , guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi Rene Mugenzi atuye mu gihugu cy’Ubwongereza, akaba umuhungu wa Joseph Mugenzi uzwi cyane mu kuba yarabaye umwe mu Bayobozi b’ishyaka ryahozeho mbere ya Jenoside, MRND, iri shyaka rikaba ryari irya Habyarimana, Umugore we Agathe Kanziga ndetse n’abandi bateguye, bagatera inkunga, bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Kuri uyu munsi Rene Mugenzi, akomeje kujya yibasira Ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse naho yahungiye yitabira ibikorwa bikwirakwiza urwango, ingengabitekerezo ya Jenoside akoresheje ikoranabuhanga ku mbuga nkoranyambaga mu kubisakaza. Ibyo byose bigashimangira ko ari ibyo yarazwe na Se, wayoboye MRND cyane ko ari nawo murage yasigaranye wonyine.
Mugenzi yavutse ku italiki 13 Mata 1976 muri Pyatgorsk mu gihugu cy’Uburusiya. Muri icyo gihe imiryango yari yifashije mu Rwanda, yahabwaga za Buruse zijya kwiga mu bihugu byo mu migabane y’iburayi ndetse nahandi hatandukanye, Ntibitangaje ko Jpseph Mugenzi yahawe iyo mu Burusiya.
Ababyeyi be bavuye mu Burusiya bagaruka mu Rwanda, Mugenzi akurira mu Rwanda aho yagombaga gucengezwa amatwara, ingengabitekerezo n’amahame ya MRND ayiri hafi nk’uko bivugwa n’abamuzi neza.
Nyuma yaho izari ingabo za FPR-Inkotanyi zihagaritse Jenoside, abari mu buyobozi bwa MRND bahise bahunga nyuma y’amarorerwa bari bamaze gukora. Rene Mugenzi nawe yahise ahungira mu Bwongereza mu mwaka 1997 ari naho akiba uyu munsi. Ndetse Afite n’ubwenegihugu bwo mu Bwongereza. Ubu ni Umuturage w’u Bwongereza upfobya, akanahakana Jenoside ashyigikira Interahamwe zahekuye U Rwanda.
Ubwo Umuterankunga w’abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi Félicien Kabuga, afashwe akanafungirwa mu gihugu cy’Ubufaransa I Paris, byateye ubwoba abajenosideri, n’ingirwamashyaka zabo aho bagiye batuye mu migabane y’isi, cyane cyane mu bihugu by’Uburayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibi byatumye babona ko n’abandi bihishahishe hirya no hino ko nabo bazafatwa bidatinze ko kandi bishoboka.
Umusesenguzi umwe mu bya Politiki yatangarije Ikinyamakuru cya Virunga Post ducyesha iyi nkuru ko impamvu Rene Mugenzi, n’abandi bahakana, bakanapfobya Jenoside babona uburyo bwo gukomeza ibikorwa byabo mu gihugu cy’U Ubwongereza, ari uko Inzego zabo z’amategeko zidashyira mu bikorwa ibyo gushyikiza inkinko abakora ibikorwa nk’ibya Mugenzi, ahubwo ko baba babyihunza kenshi.
Abanyarwanda bamwe bakunze kudashima mwene iyi mico ya bamwe mu banyamahanga bo mu Burayi bakunze gutekereza ko ibyaha bikorewe abanyafurika bitangana n’ibyaha bikorewe abanyaburayi. Ibi byose bihita bituma imico y’abahakana, bakanapfobya Jenoside nka Rene Mugenzi, bakomeza ibikorwa byabo byo gusakaza urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside babyita ko ari uburenganzira bwo kuvuga cyangwa se bwo kudahuza ibitekerezo mu bya Politiki.
Rene Mugenzi, ni umwe mubakwirakwiza icengezamatwara ryo kuvuga ko habayeho Jenoside ebyiri (Double Genocide). Iyi akaba ari imvugo ikoreshwa n’abapfobya, n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari abari bagize MRND, CDR, Ex-FAR, interahamwe n’abajenosideri mu umugambi wo kwihanaguraho ibyaha bakoze.
Binyuze mu mushinga afite mu Bwongereza ahitwa London witwa “the London Center for Social impact, LCSI” akoresha mu guhakana no gupfobya Jenoside, Rene Mugenzi aherutse gutegura Igikorwa yise icyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abahutu bo mu nkambi ya Mugunga muri Congo (DRC). Uyu mushinga we ukaba warabaye urubuga rw’abajenosideri n’abahakana, bakanapfobya Jenoside bo mu bice bitandukane by’ i Burayi, inama kuri uyu mushinga n’umurongo wawo akaba abifashwamo na se Joseph Mugenzi.
Mugenzi Joseph na Mushiki we Bernadette Mukarurangwa bari abarwanashyaka ba MRND bakomeye, Mushiki we yanabaye umudepite mu mwaka wa 1993. Joseph Mugenzi kuri ubu atuye mu Buholandi aho yakomeje kuba umwe mu bashinze FDU-Inkingi, imwe mu ngirwashyaka igizwe n’abakoze Jenoside. Amakuru yizewe atugeraho ni uko Se wa Rene Mugenzi ashobora kwamburwa impapuro ze z’ubwenegihugu bikaba biri muri bimwe bisembura urwango rwa Rene Mugenzi.
Kuri ubu Rene Mugenzi ahora agaragara mu bitangazamakuru byo mu Burayi, aho yiyita uwarokotse Jenoside, akaba yaragiye yigarurira itangazamakuru nka BBC, bimwemerera kenshi gutambutsa ibiganiro bye bihakana, bikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Abamuzi neza bivugira ko Rene Mugenzi, ari wa muntu ubyuka afite ingengabitekerezo ya Jenoside mu ntekerezo ze.
Umwanditsi : David Nkurayija