Jambo ASBL ni irerero ry’abayobozi b’imitwe y’iterabwoba – Dore impamvu

Mu mpera z’icyumweru kirangiye nibwo byamenyekanye ko abagize icyiswe “Ishyaka” FDU-Inkingi batoye Placide Kayumba wigeze kuyobora agatsiko k’urubyiruko ruvuka ku nterahamwe zahekuye u Rwanda Jambo ASBL nk’umuyobozi mukuru wabo mu nteko rusange yabereye mu Bwongereza.
Iyi FDU-Inkingi yashyizwe ku rutonde rw’akanama k’impuguke ka Lonu nk’umutwe w’iterabwoba ugamije guhungabanya akarere k’ibiyaga bigari, cyane ko umaze igihe ukorana bya hafi na FDLR na RUD-Urunana; imitwe imaze imyaka yica abaturage mu burasirazuba bwa Kongo no mu Rwanda.
Kayumba watorewe kuyobora uyu mutwe w’iterabwoba ni umwana wa Dominique Ntawukuriryayo, interahamwe kabombo yahoze ari ‘Sous Prefet’ wa Butare, akaba yarakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha.
Uyu Musore yasimbuye ku buyobozi bukuru bw’uriya mutwe Justin Bahunga nawe ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu bandi batowe harimo Emmanuel Mwiseneza nka Visi Perezida wa mbere, Theophile Mpozembizi Visi Perezida wa kabiri, Piere Celestin Rwalinda umunyamabanga mukuru, n’abandi.
FDU-Inkingi ubusanzwe ni agatsiko kuzuyemo interahamwe ziganjemo abahoze ari abambari ba MDR na CDR ubu bihishe hirya no hino i Burayi nyuma yo gutoroka ubutabera bw’u Rwanda bubakurikiranyeho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Izi nterahmwe zimaze kugera Iburayi zashinze imitwe y’iterabwoba irimo RDR, nyuma haza ALIR, biza kuba FDU-Inkingi, ndetse na FDRL ariyo bafashaga mu mashyamba ya Kongo.
By’umwihariko umutwe w’iterabwoba wa FDU-Inkingi ugendera ku mahame ya PARMEHUTU na Hutu Pawa, washinzwe na Ingabire Victoire mu mwaka wa 2006 ahita anawubera umuyobozi.
Isano hagati ya Jambo n’imitwe y’iterabwoba
Placide Kayumba yayoboye Jambo ASBL, ishyirahamwe ry’urubyiruko rikomoka ku nterahamwe zasize zikoze Jenoside mu Rwanda, uru rubyiruko rwagiye rukusanya amafaranga avuye mu nterahamwe no mu bazungu babeshya ko bagiye kuyafashisha impunzi muri Congo nyamara aya mafaranga yajyaga mu gufasha ibikorwa bya FDLR.
Ntawakwibagirwa kandi ko uyu Kayumba we na bagenzi be bafashe indege bakajya mu mashyamba ya Congo bagiye kuganira n’ubuyobozi bwa FDLR, ibi bishimangira ko Jambo ASBL ari irerero ry’abayobozi b’imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Uyu muhungu urwango rwe ni urwacyera dore ko akiga mu iseminari nto ya Karubanda izwi ku izina rya Virgo Fidelis ku myaka ye micye yari yifitemo urwango rwo kwanga Abatutsi kuko yababwiraga nabi ndetse nabo biganaga akajya ababwira ko azabajyana aho bitaga “Camp Goma”, cyari ikigo cya gisirikare cyakorerwagamo iyica rubozo hatangiwe kwicirwa Abatutsi kuva 1990-1994.
Ntagushidikanya ko uyu Kayumba yonkejwe amacakubiri kuva cyera na se umubyara Ntawukuriryayo kugeza n’uyu munsi kuko ubu niwe wakomereje aho se yasubikiye ibikorwa bye.
Kuva kuri Ingabire Victoire wabaye umuyobozi wambere wa FDU-Inkingi, abamusimbuye barimo Bahunga Justin kugeza kuri uyu mushya Placide Kayumba bakwiye kumenya ko ibyo barimo nta na rimwe bizigera bibahira kuko FDU-Inkingi atari ishyaka ahubwo ari umutwe w’iterabwoba, kandi iterabwoba ntirizigera ritsinda!
Mugenzi Felix.