Mpoze Theo, umuhezanguni washingiwe sosiyete y’ubucuruzi na Kabuga Felicien igahomba

Abenshi bamuzi nka Mpoze Theo ku mbuga nkoranyambaga ariko amazina ye bwite ni Mpozembizi Théophile, akaba ari umuhezanguni wamaramaje mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside n’urwango.
Mpozembizi mu 1970, avukira mu cyahoze ari Komini Mukingo muri Prefecture ya Ruhengeri, ubu ni mu Karere ka Musanze, umurenge wa Busogo, yize amashuri yisumbuye i Byumba muri Groupe Scolaire de la Salle ndetse aza no gukomereza mu ishuri rya Licée Notre Dame De Citeaux riherereye mu mujyi wa Kigali.
Se Umubyara yitwa Jean Pierre Mpozembizi, akaba yarahoze ashinzwe ibijyanye n’amavugurura (Renovation technique) mu ruganda rwa CIMERWA, akazi yafatanyaga no kuba yari ashinzwe Manifesto muri CDR Aho afatanije n’umucuruzi Yusuf Munyakazi bicishije Abatutsi benshii, Uyu Mpozembizi Kandi yaje kubona akazi muri Ministeri y’inganda yayoborwaga na Joseph Nzirorera ku bufasha bw’umuyobozi mukuru wa CIMERWA, Marcel Sebatware.
Kuri ubu umuhezanguni Mpozembizi Théphile aba mu Bufaransa mu Mugi wa Rouen, uyu mujyi ukaba wihishemo interahamwe nyinshi zasize zikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse aho afite societe y’ubucuruzi yamwitiriwe yitwa sosiyete Mpozembizi Théophile, iyi akaba yarayishinze mu mafaranga yahabwaga na Kabuga Felecien.
Uretse kuba afite sosiyete y’ubucuruzi nayo muri iyi minsi yamuhombeye kuko abantu batangiye kumumenya bakamukuraho icyizere, dore ko n’umuterankunga we yafashwe, ni umwe mubagize umutwe w’iterabwoba United Democratic Forces Inkingi (FDU-Inkingi), uyubowe na Ingabire Victoire n’ubwo bwose ahora ahinduranya avuga ko yawuvuyemo akajya mu cyitwa DALFA Umurinzi.
Theo Mpoze ashinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri FDU-INKINGI akanabifatanya no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi
Aho atuye mu bufaransa haracyariyo interahamwe nyinshi kandi ninazo zirirwa zibatera inkunga dore ko na Kabuga Felicien yari umuterankunga mukuru wabo aho yabageneraga amafaranga menshi ngo bakwize ibihuha ku mbuga nkoranyambaga ndetse banapfobye Jenoside yakorewe abatutsi kugirango akunde abone uko akomeza kwihisha ariko nawe ntibyamuguye amahoro.
Dusubiye inyuma gato, Uyu Theo Mpoze Abiganye nawe muri Groupe Scolaire De La Salle ndetse na Lycee Notre Dame De Citeaux bemeza ko ubuhezanguni atabugize ubu, ahubwo ko yabuhoranye aho yari akuriye itsinda ry’abandi banyeshuri muri G.S De La Salle i Byumba ryari ryaranze ubuyobozi bw’ishuri ngo kuko awariyoboraga batamushakaga
Ikindi ni uko iwabo mu cyari komini Mukingo aho avuka bamuziho kuba yari umunyamwaga mwinshi kuko icyo yibukirwaho cyane byari ugusahindira abandi bana banganaga iyo babaga
Theo Mpoze n’abambari be bo muri FDU-INKINGI harimo nka Karoli Ndereyehe, Sebatware Marcel, Rwalinda Pierre Celestin, n’abandi birirwa bakoresha imbuga nkoranyambaga batukana, bakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bakoresha umunwa gusa, bakwiye kumenya ko
Batazigera bashobora u Rwanda n’umunwa kuko Habyarimana byamunaniye BARABASHUKA.”
𝐌𝐮𝐠𝐞𝐧𝐳𝐢 𝐅𝐞𝐥𝐢𝐱