06-12-2023

Hakuzimana Rashid yiyemereye ko akwirakwiza ingengabirekerezo ya Jenoside!

0

Nyuma y’iminsi Hakuzimana Rashid wiyita “umunyapolitiki wigenga”, akorera kuri YouTube ibyaha bitandukanye birimo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside no kwangisha abaturage ubuyobozi bwabo, yashyize yemera ibi byaha.

Ni nyuma kandi yo guhamagazwa n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacya (RIB) kubera biriya byaha.

Uyu mugabo mu kiganiro cyo kuri uyu wa 5 Nzeli 2021 hamwe na ‘Ishema TV’, umwe mu miyoboro ya YouTube imufasha gutambutsa ibitekerezo bye by’ubuhenzanguni,  yumvikanye yahinduye indimi mu byo asanzwe avuga nyuma yo gusanga icengezamatwara rye rihanwa n’amategeko.

Hakuzimana yunzemo ati, “…nkurikije uko itegeko ryanditse, nabonye ko iryo tegeko rishobora kuntwara ugasanga nagiye guhangana nabyo mu gihe hari ibindi biganiro natanga.”

Ku rundi ruhande, mu biganiro Hakuzimana atanga ku miyoboro rutwitsi irimo uwe bwite witwa Rashid TV, Ishema TV, Umubavu TV, Umurabyo TV ndetse n’ahandi atumirwa akunda kugereranya ubuyobozi burangajwe imbere na RPF-Inkotanyi na Leta y’interahamwe aho yemeza ko “ntaho bitaniye”!

Hakuzimana kandi ntasiba kwibasira no gusiga icyasha gahunda zitandukanye za Leta zirimo ikigega cyita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG), gusa abamukurikira bakwiye kumenya ko uyu mugabo yamize ingengabitekerezo ya MRND-CDR cyane yari umwe mu bambari ba hafi ba Habyarimana “Kinani” aho yanamubereye maneko .

Usibye kuba yiyita umunyapolitiki nk’iturufu akoresha ngo akwirakwize urwango,  uyu mugabo ntasiba  gushyigikira abahamijwe cyangwa abakurikiranwaho icyaha cya Jenoside ndetse no gushyigikira cyangwa guha ishingiro imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda n’abayobozi bayo nka Rusesabagina wa FLN.

Hakuzimana n’abahora bamwoshya bakwiye kumenya ko mu Rwanda nta muturage uba hejuru y’amategeko, ibyo akora byose ararye ari menge kuko icyaha gihora ari icyaha.

 

Ellen Kampire

 

About Author

Leave a Reply

%d