23-09-2023

Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Ubusambanyi bwa Christopher Kayumba bumukozeho!

0

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Nzeli 2021, rwafunze Christopher Kayumba aho akurikiranyweho ibyaha bitandukanye bifitanye isano no gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Mu itangazo yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, RIB yahishuye ko ifungwa rya Kayumba ryabaye “nyuma y’igihe” imukoraho iperereza kuri biriya byaha, uyu mugabo akaba afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro “dosiye (ye) ikaba iri bushyikirizwe ubushinjacyaha nk’uko amategeko abiteganya,” nk’uko uru rwego rwakomeje rubishimangira.

Kayumba wahoze ari umwarimu n’umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda, yari amaze iminsi ata ibitabapfu nyuma yo kwikura amata ku munwa ubwo yananirwaga kugenzura ikinyabupfura gike cye bikamuviramo kwirukanwa burundu na kaminuza.

Bijya gutangira, mu kwezi kwa cumi 2019 Kayumba  yafunzwe umwaka  nyuma yo guteza umutekano muke ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali aho yagiye afite urugendo rwo kujya muri Kenya akahagera yakererewe iminota 30.

Akenshi bene aba bantu bangisha leta abaturage biyita impirimbanyi iyo bazi ko bafite ibyaha bakurikiranyweho, nibwo bajya mu mizindaro ikorera kuri Youtube irimo Ishema TV, Umubavu TV, n’indi bagaharabika leta y’u Rwanda ndetse bagakora ibishoboka byose ngo leta abaturage, kuko baba bazi neza ko ibyaha bakurikiranyweho bitazabagwa amahoro, ibi babikora kugirango bereke interahamwe n’ibigarasha bibakurikira ko ngo ari impirimbanyi

 

Amakuru yizewe MY25OTV ifite avuga ko hari umubare munini w’abana b’abakobwa bagiye basambanywa ku gaho mu bihe bitandukanye n’uyu mugabo wiyita umunyapolitike aho yabizezaga ibitangaza bitandukanye birimo kubaha ibiraka bihemba amafaranga menshi.

 

Ubwanditsi

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: