Ingengabitekerezo ya Jenoside iracyari mbisi muri Ingabire Victoire

Ingabire Victoire Umuhoza, yongeye kumvikana akora ibyaha birimo ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byigeze gutuma akatirwa imyaka 15 akaza gufungurwa ku mbabazi z’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2018.
Uyu munyabyaha uticuza, kuwa Gatatu tariki ya 8 Nzeli 2021 yagaragaye mu kiganiro ku muyoboro rutwitsi wa YouTube witwa ‘MurakaZaneza’ w’umuhezanguni Denise Zaneza aho yimaze agahinda maze apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ari nako agumura abaturage abangisha ubuyobozi bwabo.
Ni ikiganiro cyiswe ‘Urwandiko rw’inzira ruganisha u Rwanda ejo hazaza’, aho Ingabire yamaze umwanya munini anenga Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda. Uyu mugore yumvikana yunga mu icengezamatwara ry’interahamwe, abajenosideri n’abandi biyita ko baba muri opozisiyo aho avuga nta gihuga ko “mu Rwanda nta bumwe n’ubwiyunge buhare” ibintu binyomozwa n’Abanyarwanda ndetse n’ibipimo by’umwe n’ubwiyunge.
Ingabire yavuze kandi ko atishimiye Dr Bizimana Damascene uherutse kugirwa Minisitiri muri iriya minisiteri maze amwita “umuhezanguni”, imvugo ikunze gukoreshwa ngo iteshe agaciro umuntu uwari we wese urwanya abahakana Jenoside.
Kuba Ingabire atarishimiye Minisiteri nshya abihuriraho n’abari mu mitwe y’iterabwoba, abayitera inkunga, ababarizwa mu dutsiko nka Jambo ASBL n’abandi kuko Dr. Bizimana atahwemye kubatamaza n’imigambi yabo mibisha binyuze mu kugaragaza mu bushakashatsi bwimbitse bugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ingabire kandi yagereranyije imiyoborere ya Leta ya Habyarimana yateguye inashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubuyobozi burangajwe imbere na RPF-Inkotanyi ari nayo yahagarije Jenoside inabohora igihugu; ibintu byatumye benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaza Ingabire nk’umuntu “umunyabyaha ukwiye gushyikirizwa ubutabera.”
Kuba Ingabire yaratumiwe na Zaneza nuko bafite byinshi bahuriye birimo kuba agatsiko ka Jambo ASBL Zaneza abereye umwambari gakorana bya hafi n’ imitwe y’iterabwoba iterwa inkunga na Ingabire irimo FDU-Inkingi na DALFA-Umurinzi.
Ingabire Victoire kuba yarahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika nyuma yo gufungwa azira icyaha cyo gusakaza ingengabitekerezo ya Jenoside, kuyihakana no kuyipfobya ntibikwiye kumutera kumva ko imigambi ye mibi itabonwa ko kandi bihanirwa n’amategeko.
Bitinde bitebuke uyu mugore azongera yisange muri gereza!
Ellen Kampire