Mwenedata Gilbert yasezeye mu cyiswe RBB nyuma yo kuganzwa n’ibitekerezo bya “Hutu Power”

Gilbert Mwenedata yanditse ibaruwa isezera mu kiswe “Rwanda Bridge Builders” (RBB), ihuriro rihuza ingirwashyaka ziyita iza “opozisiyo” n’imiryango ngo iharanira uburenganzira bwa muntu bikorera hanze y’u Rwanda igera kuri 36.
Uyu mugabo yabitangaje mu itangazo yashyize ahagaragara tariki ya 8 Nzeli 2021, aho yahishuye ko arambiwe imikorere ya RBB kuko “ishingiye ku kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi.”
Yunzemo ko “muri RBB harimo bamwe babangamiwe n’uko dukoresha inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi nyamara ugasanga bari ku isonga basaba ko habaho inyito ya jenoside yakorewe abahutu.”
Mwenedata kandi yagaye bamwe muri bagenzi be bo muri RBB bandikiye amabaruwa umuryango w’abibumbye bashaka ko havaho inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo hakabaho ‘Rwandan Jenoside’.
Uyu mugabo yeruye ko yitandukanyije na RBB kuberako bashaka kugoreka amateka, bahembera inzangano n’amoko, ibitekerezo bisanzwe bizwi ku Interahamwe ndetse n’abahezanguni ba Hutu power.
Rwanda bridge builders yatangirijwe mu nama yabaye ku matariki ya 22-23 Gicurasi 2020, ikaba yarahurije hamwe imiryango yigenga n’ingirwamashyaka ziyita iza opozisiyo bikorera hanze y’u Rwanda bigera kuri 36 .
Iyo nama yayobowe na Mwenedata Gilbert aba ari nawe watangaje imigabo n’imigambi bya RBB.
Ku rundi ruhande, Abanyarwanda benshi bamenye Mwenedata mu mwaka wa 2013 ubwo yageragezaga kwiyamamariza mu matora y’abagize inteko ishinga amategeko nk’umukandida wigenga agatsindwa.
Uyu mugabo kandi yongeye kwigaragaza mu mwaka wa 2017 ubwo yageragezaga kwiyamamariza kuba Perezida ariko ntiyabigeraho kubera ko atari yujuje ibisabwa; ibintu byatumye ahita ava mu Rwanda we n’umuryango we.
Mwenedata ageze hanze yatangiye guharabika leta y’u Rwanda ari naho nawe kimwe n’izindi mburamukoro zose yaje gushinga ingirwashyaka ayita IPAD (Initiative du Peuple pour l’Alliance et la Democracie).
Cyakora, ntibyatinze kumenyekana ko iyi ngirwashyaka ya Mwenedata yakoreraga mu kwaha kw’umutwe w’iterabwoba wa RNC y’ikihebe Kayumba Nyamwasa.
Nyuma y’uko izo ngirwamashyaka n’imiryango itandukanye bemeranyijwe kw’ishingwa rya RBB, bahise banemeza ko Perezida w’icyo kintu aba Mwenedata aho yafatanyaga mu buyobozi n’abarimo Mukankusi charlotte wa RNC, Daphrose Nkundwa uba muri FDU-Inkingi ndetse na Ndagijimana JMV aba muri FDU-Inkingi.
Icyakora ntibyateye kabiri kuko RBB yahise yibasirwa n’amatiku kuko abenshi babonaga ibitekerezo bya RNC ya kayumba Nyamwasa byiganza.
Ibyo byateye bamwe kwivanamo bavuga ko batakwemera gukorana na RNC ifite icyasha cyo kwitwa umutwe w’iterabwoba, icyo gihe havuyemo amashyaka menshi arimo Amahoro PC, Ishema Party rya Nahimana n’abandi.
Nyuma y’uko havuyemo abenshi bari bamaze kuvumbura ko RNC ariyo ishaka kwigaririra icyiswe iyi RBB, hasigayemo ingirwamashyaka z’interahamwe nka FDU-Inkingi, Jambo asbl, na MRCD.
Abasigaye muri RBB batangiye kwiganza ndetse bagera n’aho batangira kwandikira Umuryango w’abibumbye amabaruwa muri gahunda yabo yo gukwirakwiza ibitekerezo bya Hutu Power ndetse no guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibyo kandi babikoze nyuma y’uko babonaga RNC yari ihagarariwe na Mukankusi ndetse na IPAD ya Mwenedata byacitse integere dore ko no mu nama iherutse ya FDU Inkingi ubwo batoraga umuyobozi mushya bemeje ko bagomba gushyira imbaraga mu kiswe RBB.
Ntawabura kwibaza uburyo abantu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bahunze igihugu kubera ibyaha bitandukanye bakoze maze bagera hanze bakisunga interahamwe zirwanya Leta kandi mu by’ukuri badafite intumbero n’imwe.
Ntawatinya kandi kuvuga ko ibitekerezo bya Hutu Power aribyo byari byariganje muri RBB bigatuma n’abari bayirimo bayishingukamo.
Mwenedata n’abandi nkawe birirwa babuyera hanze ngo barimo kurwanya leta y’u Rwanda ari nako bihuza n’interahamwe zasize zihekuye u Rwanda baribeshya cyane kuko nta narimwe bizigera bibahira.
Mugenzi Felix.