Hameyekanye ikihishe inyuma y’urupfu rw’interahamwe Revocat Karemangingo

Kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Nzeri nibwo hamenyekanye amakuru y’iraswa rya Revocat Karemangingo wari utuye muri Mozambique, uyu mugabo akaba yari akuriye interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino muri Mozambique aho biyita “impunzi”.
Amakuru aturuka Mozambique mu gace ka Mutola, mu mujyi wa Maputo aho uyu mugabo yari atuye ndetse anakorera dore ko yari “umucuruzi ukomeye”, avuga yishwe yarashwe mu masaha ya saa moya z’u mugoroba n’abantu bataramenyekana, maze ahita ashiramo umwuka.
Amakuru agera kuri MY250TV ava mu nshuti z’akadasohoka za Karemangingo n’abandi bari basanzwe bazi neza uyu mugabo, ashimangira ko yicishijwe n’abambari b’umutwe w’iterabwoba wa RNC bari bafitanye ibibazo byo gupfa abayoboke, kubera ko benshi mu bari bashyigikiye uyu mutwe muri Mozambique uyu Karemangingo yari yarabagumuye abazana mu mutwe wa CNRD-Ubwiyunge.
Mu mwaka wa 2019 ubwo Louis Baziga wayoboraga Diaspora nyarwanda muri Mozambique yicwaga nawe arashwe, amakuru yizewe yabonetse ni uko uyu Revocat Karemangingo yari mu bacuze umugambi wo kumwivugana afatanyije na John Hakizimana, Diomède Tuganeyezu na Benjamin Ndagijimana dore ko uwo mugambi mubisha bawugezeho bamaze imyaka igera kuri itatu bahigira kumwivugana.
Ubwicanyi bw’abanyarwanda biturutse ku makimbirane yabo hagati yabo si ubwa mbere bubayeho muri Mozambique; ibintu biterwa n’uko iki gihugu ari ubwihisho bw’umubare munini w’interahamwe n’abajenosideri kandi aba bakaba bafata kwica nk’ikintu cyoroshye.
Karemangingo wabaye mu gisirikare cya Ex-FAR akimara guhungira muri Mozambique yakomeje ibikorwa bye byo kwanga urunuka Abatutsi ndetse yari yareruye ko nta narimwe azigera ashyigira leta y’u Rwanda.
Ni muri urwo rwego uyu mugabo yahoraga ahuzagurika mu gutera inkunga imitwe y’iterabwoba itandukanye igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda aho yabanje kuba muri RNC nyuma ayivamo ajya muri CNRD-Ubwiyunge cyane ko yanateraga inkunga umutwe w’iterabwoba wa FLN.
Mugenzi Felix