Icyo umuhezanguni Uwimana Agnes agiye gukora nyuma yo kwiyambura ikarita ya RMC

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Nzeli 2021 nibwo inkuru yabaye kimomo ko umuvugizi w’abajenosideri akaba n’umwe mu bakuriye abahembera bakanakwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside, madamu Nkusi Uwimana Agnes yiyirukanye mu mwuga w’itagazamakuru.
Ibyakozwe na Uwimana birahishura ko noneho agiye kwerura gukorana n’abambari mu gucamo ibice Abanyarwanda no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside nta cyo yikanga; ibintu ubusanzwe yagombaga kujya abazwa n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) ubu rutakimufiteho ububasha.
Uwimana usanzwe uyobora ikinyamakuru Umurabyo n’umuyoboro wa YouTube rutwitsi witwa Umurabyo TV, azwiho kuba yiyita “umuvugizi w’abahutu”, imvugo akoresha cyane iyo abiba ingengabitekerezo ya Jenoside, azura amoko ari nako ashinyagurira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu mvugo yakomerekeje benshi, uyu mugore aherutse kumvikana avuga ko “Abatutsi bahunze u Rwanda mu 1959 babitewe n’ubwibone” kubera ko “banze kuyoborwa n’abahutu bari batsinze” mu gihe nyamara bari bameneshejwe n’ubutegetsi bubi bwavanguraga Abanyarwanda kugeza buteguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu mugore kandi abarizwa mu gatsiko k’abahezanguni bacamo Abanyarwanda ibice bakanahembera ingengabitekerezo ya Jenoside banyuze kuri YouTube, abo harimo Aimable Karasira wafunzwe, Niyonsenga Dieudonné wiyita Cyuma Hassan, Nsengimana Theoneste, na Hakuzimana Abdul Rashid.
Ubuhezanguni bwa Nkusi afite aho abukomora kuko yaburazwe n’umuryango we kuko abenshi ni abakoze Jenoside kandi bahamwe n’icyo cyaha bagafungwa, ibyo bikaba mu mpamvu zituma ahora ashaka kubatagatifuza kuko abatarafunzwe bagiye mu mitwe y’iterabwoba nka FDLR.
Nk’uko bigaragarira buri wese, Uwimana ashishikajwe nuko u Rwanda rutatera intambwe mu bumwe n’ubwiyunge, kuba adafite ikarita y’ubunyamakuru bimuhe isomo kuko ikindi cyaha azongera gukora azisanga mu maboko y’ubutabera.
Uburenganzira bwo kwishyira ukizana mu bitekerezo burahari mu Rwanda, gusa ntibivuga ko umuntu ahakana akanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 kuko iki ni icyaha gihanwa n’amategeko.
Uwimana ashatse rero yatuza akifatanya n’abandi kubaka u Rwanda twifuza kuko gukomereza mu murongo yatangiye ni amahitamo mabi amusubiza muri gereza yahozemo.
Ellen Kampire