Arye cyangwa ntarye, Kayumba Christopher azagezwa imbere y’ubutabera!

Kayumba Christopher uherutse gutabwa muri yombi n’urwego rwigihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) biravugwa ko amaze iminsi yiyicisha inzara mu cyo yise “imyigaragambyo ituje”.
Uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha bitandukanye bifitanye isano no gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Amakuru ava aho Kayumba acumbikiwe muri Sitasiyo ya RIB Kicukuro avuga ko nyuma y’ifatwa rye yahisemo kwanga kurya “mu rwego rwo kwigaragambya”, byaje no kumuviramo kumera nabi ajyanwa mu bitaro bya kacyiru kugira ngo yitabweho n’abaganga.
Igisekeje ni uko nyuma yo kuzanzamuka Kayumba yanditse ibaruwa itangaje aho yabeshye ko ngo amaze imyaka 6 atarya, ibintu byatumye benshi bamuha inkwenene bibaza uburyo yaba agihumeka umwuka w’abazima kandi amaze igihe kingana gutyo atarya.
Muri iyo baruwa Kayumba akomeza avuga ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma “kubera ko byakozwe muri 2017 ndetse no muri 2012!” Ibi birerekana ko afite impungenge ko aregwa ibyaha yakoze kera gusa, akaba adahakana ko yabikoze, birerekana kandi ko yemeye icyaha mu mutima we kuko yitwara nk’uwakatiwe kandi ataratangira no kuburana.
Abantu benshi kandi ntibanatinye kuvuga ko ibyo Kayumba arimo ari ubugwari dore ko arimo gukora uko ashoboye ngo ntazitabire urubanza kuko azi neza urumutegereje.
Iyaba ibyaha Kayumba ashinjwa ari “ibinyoma” nk’uko abivuga, yari kuba yizeye neza ko urubanza azarutsinda nta kabuza, gusa ikigaragara ahubwo ni uko azi ko bizamuhama.
Uyu mugabo kandi yakomeje kubeshya ko ngo yabujijwe gushinga ishyaka ndetse ko ngo leta yamusabye kwitandukanya naryo; ibintu abasomye ibaruwa ye bafashe nk’ibinyoma no gusaza imigeri dore ko agirango yibagize abantu ibyaha akurikiranweho.
Ubusanzwe itegeko nshinga ryemerera buri wese ubishaka kandi wujuje ibyangombwa bisabwa gushinga umutwe wa politiki, dore ko hari n’urwego rushinzwe kwandika imitwe ya politike ikorera mu Rwanda.
Kayumba yari aherutse gufungwa umwaka nyuma yo guteza imvururu ku kibuga cy’indege ubwo yasindaga akavuga ko ashobora gushyira hasi ikibuga cy’indege, amaze kurangiza igifungo ni bwo yahise atangaza ko ashinze ishyaka nyamara nta ntambwe yateye ngo aryandikishe ku buryo bwemewe n’amategeko.
Kwiyicisha inzara kwa Kayumba birerekana ko yahisemo ko aho kuryozwa ibyo yakoze yakwiyambura ubuzima kubera ko adashaka ko abo yahohoteye yaba abo mu muryango we, abanyeshuri, abatagejeje imyaka y’ubukure ndetse n’abandi babona ubutabera.
Kayumba akwiye kumenya ko Leta ifite inshingano zo kurengera ubuzima bwe. Yarya cyangwa yarorera, mu gihe gikwiye azaryozwa ibyo yakoze!
Mugenzi Felix