10-06-2023

Urukiko rwahamije ikihebe Rusesabagina icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba

Urugereko rw’Urukiko Rukuru rw’u Rwanda ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka, ruvuga ko icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FLN, gihama ikihebe Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte wiyita Sankara mu buryo budashidikanywaho.

Uwo mwanzuro wamenyekanye kuri uyu wa mbere mu isoma ry’urubanza ruregwamo Rusesabagina n’abambari be barimo Nsabimana Callixte, Nsengimana Herman n’abandi 17 bahoze muri FDLR, iri somwa rikaba rigikomeje.

Urukiko rwemeje ko umutwe wa FLN ushamikiye ku mpuzamashyaka MRCD yayoborwaga na Paul Rusesabagina, ari umutwe w’iterabwoba kandi ukaba ari wo wagabye ibitero byahitanye inzirakarengane z’abanyarwanda icyenda mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Rusizi na Huye mu myaka ya 2018-2019.

Hirya yo kwica bariya bantu icyenda, FLN yakomerekeje abandi benshi, irasahahura, itwika inzu n’imodoka, ishimuta abantu harimo n’ababuriwe irengero nk’uko byashimangiwe n’urukiko.

Umucamanza, Beatrice Mukamurenzi wasomye ibyaha Rusesabagina na bagenzi be baregwa yagize ati “Hashingiwe ku biteganywa n’Ingingo ya 18 y’Itegeko ryo muri 2018, Urukiko rusanga Nsabimana Callixte na Rusesabagina Paul bagomba guhamwa n’icyaha cyo kuba mu mutwe w’Iterabwoba wa FLN”.

Mu gihe kidatinze haramenyakana ibihano bihabwa ikihebe Rusesabagina n’abo baregwana muri uru rubanza rw’iterabwoba.

Iyi nkuru turacyayikurikirana…

Ubwanditsi

Leave a Reply

%d bloggers like this: