Umunsi wari utegerejwe: Urukiko rwakatiye ikihebe Rusesabagina gufungwa imyaka 25

Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka, kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nzeli 2021, rwakatiye ikihebe Paul Rusesabagina gufungwa imyaka 25 nyuma yo guhamywa mu buryo budashidikanywaho kuba mu mutwe w’iterabwoba.
Ni urubanza rwaregwagamo kandi Nsabimana Callixte Sankara n’abandi bantu 19, aho bari bamaze amezi umunani baburanishwa ku byaha bifitanye isano n’iterabwoba.
Rusesabagina yatawe muri yombi muri Kanama 2020, afatiwe ku kibuga cy’indege cya Kanombe ubwo yizana mu Rwanda, yatangiye kuburana ku itariki ya 20 Mutarama uyu mwaka.
Uyu mugabo w’imyaka 67, aregwa ibyaha icyenda birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba, kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba ndetse no gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.
Urukiko rwemeje ko umutwe wa FLN ushamikiye ku mpuzamashyaka MRCD yayoborwaga n’ikihebe Rusesabagina, ari umutwe w’iterabwoba kandi ukaba ari wo wagabye ibitero byahitanye inzirakarengane z’abanyarwanda icyenda mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Rusizi na Huye mu myaka ya 2018-2019.
Abacamanza bavuze ko Rusesabagina ahamwa n’ibyaha byo kugira uruhare mu ishingwa ry’uyu mutwe, kuwuyobora ndetse no kuwutera inkunga mu bikorwa warimo kugerageza byo gukuraho Leta y’u Rwanda.
Ku rundi ruhande, Nsabimana Callixte ‘Sankara’ akatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 20, Nsengimana Heriman akatirwa imyaka itanu, “Col” Marc Nizeyimana akatirwa gufungwa imyaka 20 mu gihe Mukandutiye Angelina, umugore rukumbi muri uru rubanza we yakatiwe gufungwa imyaka 5.
Ikatirwa rya Rusesabagina na bagenzi be ribaye nyuma y’igihe kinini umuryango we ndetse n’abamushyigikiye “basakuza” cyane mu bitangazamakuru mpuzamahanga bibwira ko bazatera igitugu leta y’u Rwanda ngo imurekure.
Nta muntu uzahemukira u Rwanda ngo bimugwe amahoro, iri ni isomo ku bakiri mu migambi mibisha yo kugerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda!
Felix Mugenzi