10-06-2023

Hongeye kumvikana amajwi ashinja Ingabire Victoire gushora urubyiruko mu mitwe y’iterabwoba

Nzanana Khan Fidele, Umuvandimwe w’umusore witwa  Mahoro Jean wahoze ari umuvugizi w’icyiswe DALFA-Umurinzi cy’umuhezanguni Ingabire Victoire  aratabariza umuvandimwe we warigishijwe n’uwo muhezanguni ku italiki ya 7 Nzeri 2020.

Ibi Nzanana yabitangaje mu kiganiro n’umuyoboro wa YouTube w’ikinyamakuru Rushyashya. Uyu mugabo w’imyaka 40 mu gahinda kenshi n’umubabaro yahishuye uburyo Ingabire Victoire yashukishije amafaranga murumuna we Mahoro maze birangira amuyobeje.

Yagite ati, “Mahoro ni murumuna wanjye, nubu mfite igikomere. Nirirwa nsobanura, njya kubona nkabona umuntu arampamagaye, akambaza amakuru ye, bikanyobera pe ku buryo no mu kazi mba numva ntatekanye.”

Ni nyuma y’uko hari urundi rubyiruko rurimo uwitwa Gaston Munyabugingon’abandi  byagiye bivuga ko “baburiwe irengero”, ariko bikaza kugaragara ko ahubwo boherejwe na Ingabire mu mitwe y’iterabwoba irimo P5, FDLR, FDU-Inkingi na RUD-Urunana.

Nzanana yavuze ko Ingabire yafatiranye Mahoro ari mu buzima bw’ishuri aho yari umunyeshuri muri kaminuza maze amugira igikoresho cye yakoreshaga uko ashaka mu kuyobya urundi rubyiruko bangana cyane cyane abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati, “Mbonye Ingabire niwe wambwira aho Mahoro ari, ndamutse mpuye nawe namusaba kunyereka aho murumuna wanjye ari.”

Ku rundi ruhande, Ingabire yahisemo Mahoro ashaka kwerekana ko ingirwashyaka rye ritarobanura, nyamara azwiho gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi, kuyihakana no gukwirakwiza Ingengabitekerezo ya Jenoside.

Iyi migambi ya Ingabire yo kugura urubyiruko akoresheje amafaranga si ubwambere ayigerageje kuko hagiye hagaragara kenshi aho yajyaga mu nama z’ingirwamashyaka ye akagura abarwanashyaka abizeza ibitangaza ngo bamufashe ubukangurambaga binjira mu mutwe w’iterabwoba wa FDU-Inkingi abereye umuyobozi mukuru w’ikirenga.

Ingabire kuba yaratorokesheje Mahoro ni umugambi yateguye igihe kinini dore ko ibyo byose byabaye nyuma y’aho umukobwa wa Ingabire Victoire, Raissa Ujeneza, yari amaze iminsi amusuye mu Rwanda, akaba ari bwo yahise amuha inshingano yo gushakira Mahoro ibyangombwa byo kujya hanze.

Impamvu yateye Ingabire gutorokesha Mahoro yari ukugira ngo ajye kwifatanya n’abagize umutwe w’iterabwoba wa FDU-Inkingi ugizwe n’ibigarasha n’interahamwe aho  Ingabire atagishaka kwerekana ko afite aho ahuriye nawo aho ajijisha ko ari mu kiswe , ‘DALFA-Umurinzi’.

Kimwe mu bijya bikunda gukoreshwa na benshi mu biyita ko barwanya u Rwanda ni ukuvuza induru ko umuntu yaburiwe irengero cyangwa ko yishwe, babikora kugira ngo uwo batabariza abone ubuhunzi i Burayi.

Na Ingabire ni yo nzira yakoresheje cyane ko adasiba kugaragara ku mbuga nkoranyambaga akwiza ibihuha ko “Mahoro yarigishijwe” mu gihe nyamara ari we wamwohereje mu mitwe y’iterabwoba.

Mahoro kuba yarakoreshejwe na Ingabire bikwiye kubera urundi rubyiruko isomo, urubyiruko rukwiye kumugendera kure ngo nabo atabohereza mu mitwe y’iterabwoba nk’uko yabikoze kuri Mahoro.

 

Ellen Kampire

Leave a Reply

%d bloggers like this: