Hamenyekanye uburyo Mahoro Jean wari umuvugizi wa Ingabire Victoire, yavuye mu Rwanda

Taliki ya 7 Nzeri uyu mwaka nibwo ingirwashyaka rya Ingabire Victoire, FDU-Inkingi/DALFA-Umurinzi, ryashyize hanze itangazo rivuga ko Mahoro Jean wari umuvugizi wa Ingabire Victoire yahagaritse imirimo ye, ndetse nyuma aza kumvikana aganira n’umunyamakuru w’ijwi ry’Amerika, avuga ko yahunze igihugu, abakurikiranira hafi uyu mukino wa Ingabire Victoire basanga iki ari igikorwa cyateguwe nuyu mucyecuru kuva yatangira gukorana na Mahoro.

Mu kwezi kwa Kamena, nibwo Ingabire Victoire yatangaje ko ingirwashyaka rye rya FDU-Inkingi/DALFA-Umurinzi Mahoro Jean aribereye umuvugizi, amakuru ducyesha uwabanye na Mahoro Jean, wagerageje kumenya ibye na Ingabire Victoire, yatangarije my250TV ko, Ingabire kujya kugira Mahoro Jean umuvugizi, ari ikintu yaramaze igihe kinini ategura kandi yashakaga kugeraho uko byagenda kose, aha rero ngo yari yiteguye gutanga amafaranga yose ashoboka ariko akabona umwe mu rubyiruko rwarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, wakwemera kumubera umuvugizi, akishyurwa umushahara ku cyifuzo cye. Ibi Ingabire Victoire yabikoze nyuma yaho yagiye agaragara kenshi avuga amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, uwari kumubera umuvugizi rero ngo yari kumubera agakingirizo, dore ko yari yarategetswe ko mugihe atangiye kwivuga azajya yongeraho ko yarakotse jenoside kugirango Victoire abone ibyo atangaza ko ntangengabitecyerezo ya Jenoside afite.
Ingabire Victoire, gutangaza ko Mahoro Jean atakiri umuvugizi w’ingirwashyaka rye, ni umugambi yari yabanje kunoza neza, dore ko amakuru my250tv ifitiye gihamya ari uko umukobwa wa Ingabire Victoire, Raissa Ujeneza, uherutse kuza gusura nyina mu Rwanda ariwe washakiye Mahoro Ibyangombwa byo kujya hanze, aho biteganyijwe ko ngo agomba kujya kwifatanya n’abagize ingirwampuzamashayaka ya FDU-Inkingi, noneho agatangira kujya atanga ubuhamya bwe ko yavuye mu Rwanda agiye kwicwa, mu mugambi wabo kugaragaza ko ingirwashyaka ryabo ntavanguramoko rifite kuko icyo gihe hazaba hari kuvuga uwitwa ko yarokotse jenoside ndetse wari umuvugizi wa FDU-Inkingi.
Mahoro ngo ajya kujyenda bumvikanye ko asiga yanditse avuga ko asezeye, noneho Ingabire Victoire nawe akaza gutangaza ko Mahoro atakiri umuvugizi. Nyuma yiri tangazo rya DALFA-Umurinzi, ngo nibwo Mahoro Jean yagomba kuvugana n’umunyamakuru w’ijwi ry’amerika Eric Bagiruwubusa, akamubwira ko yavuye mu Rwanda ahunze, ko bari bamaze iminsi bari kumukurikirana aho ajya hose ndetse ngo banamutera ubwoba, amakuru ducyesha umwe mu bantu bazi neza ibyuyu mugambi wabo, yavuze ko iki kinyoma Mahoro Jean yabanje no kubyandikirwa kurupapuro kugirango igihe cyose ahamagawe ajye abasha kuvuga ibintu atinyuraguramo. Uyu mucyecuru wuzuye ubugome n’ubutindi, uyu mugambi ngo uzamufasha kugaragaza ko abarokotse jenoside bamushyigikiye kandi bumva politike ye, ahubwo ibyo bamuvugaho baba bamubeshyera, nyamara ubu n’uburyo bwo kubeshya, amahanga ko atarangajwe imbere na politike ishingiye ku ivanguramoko ndetse no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi harimo no gutera inkunga imitwe y’iterabwoba mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Tubibutse ko Mahoro Jean, yari umunyeshuli muri kaminuza ya St Joseph I Nyamirambo, ariko kuko yahoraga atsindwa, ishuli ryaje kumunanira ageze mu mwaka wa Kabiri, icyo gihe yarasigaje umwaka umwe ngo arangize, nyuma yaho rero nibwo yahise atangira gukorana na Mucyecuru Ingabire Victoire, ibi byanatangaje benshi bibaza ukuntu ingabire victoire afata umuntu ukiri umunyeshukli muri kaminuza akamugira umuvugizi w’ingirwashyaka rye, mugihe yarafite abo yita abarwanashyaka be bashoboraga kubikora neza.
Umugambi wa Ingabire Victoire ahora ari wawundi kuko ibikorwa byo gutangaza ko yabuze abantu, abandi ngo bahunze, ni politike ye yokohereza abantu hanze, muri za FDLR, P5 ndetse n’iburayi, bari basanzwe bakorana, yamara kumenya ko bageze iyo bajya amahoro agahita atangaza ko baburiwe irengero, ibi akabikora mu mugambi wo guharabika ndetse no kugaraza ko mu Rwanda nta mutekano uhari.
Ingabire Victoire yagarutse mu Rwanda, mu mugambi wabasize bakoze jenoside bibumbiye mungirwa mpuzamashyaka ya FDU-Inkingi ndetse Jambo ASBL mu mugambi wabo wo gukomeza icengezamatwara ryatugeje kuri jenoside yakorewe Abatutsi.
Umwanditsi: David Nkurayija