29-11-2023

Icyifuzo cy’abaturage ba Nyabimata: Rusesabagina azahanwe by’intangarugero, amaraso y’abacu ari mu biganza bye

0

Nyuma y’itabwa muri yombi rya Paul Rusesabagina wayoboraga Ishyaka rya MRCD rivuga ko rirwanya Leta y’u Rwanda, rikagira n’umutwe wa gisirikare FLN; bamwe mu baturage bagizweho ingaruka n’ibitero byagabwe na FLN mu bihe bitandukanye mu 2018, barasaba ko ubutabera ku byaha bishinjwa Rusesabagina bwazatangirwa ahabereye ibitero.

Ku wa mbere w’iki cyumweru nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamurikiye itangazamakuru Paul Rusesabagina wari umaze igihe ashakishwa n’inkiko nyuma yo gushyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi muri Gicurasi 2019.

Mu Murenge wa Nyabimata, mu Karere ka Nyaruguru no mu Murenge wa Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe, niho hari abaturage ba mbere bashegeshwe n’ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa FLN, Paul Rusesabagina yarayoboye, ibitero bya mbere bya FLN byabaye ku itariki ya 03 Kamena 2018, aho izi nyeshyamba zasahuye, zikanashimuta bamwe mu baturage b’i Nyabimata zikabikoreza ibyo zari zasahuye, mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2018 nabwo uyu mutwe wa FLN wongeye kugaba igitero ku biro by’Umurenge wa Nyabimata, igi gitero kandi cyateye aho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yaracumbitse, batwika imodoka ye.

Muribyo bitero hishwe Munyaneza Fidèle wari Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Nyabimata, Maniriho Anathole wari ushinzwe amasomo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyabimata ndetse nundi muturage witwa Habimana Joseph.
Ubukene nyuma yo gusahurwa ibyo bari baravunikiye, ihungabana rya hato na hato n’ubumuga, ni bimwe mu bibazo inyeshyamba za FLN ya Rusesabagina zasigiye abaturage bo mu mirenge ya Nyabimata na Uwinkingi.

Kayangabo Antoine wavukiye akanakurira mu Mudugudu wa Rwerere, Akagari ka Nyabimata, mu Murenge wa Nyabimata, mu Karere ka Nyaruguru, yibuka ibitero bya FLN nk’ibyabaye ejo hashize, ubwo uyu mutwe wagabaga ibitero i Nyabimata, ku wa 19 Kamena 2018, uyu mukambwe yakubiswe ubuhiri mu mutwe arakomereka cyane, nyuma aza gutabarwa ajyanwa ku bitaro bya Munini aravurwa, uyu musaza yagize ati:”Baje gufata aba-Dasso n’abandi baraye izamu ku murenge, bamaze ku nkubita igihiri ku mutwe baravuga ngo ako ni agasaza mwigahora ubusa bansiga ndi intere; icyo gihe abandi bari bababoshye”.

Kayangabo asaba ko nyuma yo gufatwa kwa Rusesabagina, akwiye guhanwa by’intangarugero kuko ubutwari bumuvugwaho mu bitangazamakuru mpuzamahanga ntaho buhuriye n’ibikorwa bye, Kayangabo yagize ati “Nta butwari afite, umuntu ushaka kumena amaraso? Gusa nuko u Rwanda rwakuyeho igihano cy’urupfu, naho ubundi yari akwiye kwicwa. Akwiye kuzanwa aha kugira ngo n’abaturage bamubone”.

Kuzana Rusesabagina ahabereye ibitero bya FLN ni icyifuzo Kayangabo asangiye n’abandi baturage barimo Mukamana Alphonsine, watewe akanibwa amafaranga ibihumbi 150, mu ijoro ryo ku wa 1 Nyakanga 2018.

Mukamana avuga ko inyeshyamba za FLN zabasanzwe mu rugo rwe zikamubwira ko agomba kuzana amafaranga yari aherutse kugurisha inka ye agera ku bihumbi 120 ndetse n’andi yari yarakuye mu bikorwa byo gutwika amakara aho yagize ati “Baraje baradusohora mu gicuku nta myenda twambaye, barambwira ngo mpitemo kubaha amafaranga cyangwa nsezere ku bana banjye. Maze kubaha amafaranga bafashe umugabo wanjye bamwikoreza ibindi bari basahuye iwanjye no mu baturanyi baramushorera, bagenda berekeza ku ishyamba rya Nyungwe”, uyu mubyeyi asoza asaba ko bishobotse yakwibonera n’amaso ye Rusesabagina wayoboraga abamuteye bakamucuza utwe, cyane ko ngo yagowe no kongera kwisuganya ngo abone ubushobozi bwo kugura indi nka.

Mu bindi byangijwe n’igitero cya FLN cyo mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2020, harimo inzu ya Koperative y’Abajyanama b’Ubuzima, yari icumbitsemo uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata aho ibyangijwe kuri iyi nzu bibarirwa agaciro ka miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Sebagima Simon utuye mu Mudugudu wa Mutobwe, Akagari ka Nyabimata, Umurenge wa Nyabimata ari mu baturage basahuriwe iduka n’inyeshyamba za FLN za Rusesabagina, mu gasanteri kazwi nko mu Rumenero, uyu mugabo wongeye kwiyubaka nyuma y’imyaka isaga ibiri ibyo bitero bibaye, avuga ko icyo gihe yahombejwe ibintu bifite agaciro k’ibihumbi 512000Frw, nabyo byari biri mu nguzanyo yatse muri SACCO.

Sebagima avuga ko FLN yasubije inyuma ubucuruzi bwe ku buryo n’imibereho y’umuryango we yadindiye, uyu mugabo ni umwe mu bakiriye neza ifatwa rya Rusesabagina, aho yagize ati “Ibyo ku mwita intwari kubera filimi, twe ntitwamwita intwari kuko ni igisambo cyananiwe gufatanya n’abandi kubaka igihugu, ahubwo ahitamo gushora ibico bibuza abaturage b’inzirakarengane amahoro”, yongeteho ko urubanza rwe rukwiye kuza aho yakoreye icyaha hagati y’abaturage yahemukiye.

Ibitero bya FLN byagabwe mu Murenge wa Uwinkingi, mu Karere ka Nyamagabe biri mu byahungabanyije abaturage bo muri uyu murenge, by’umwihariko abo mu Kagari ka Subukiniro, muri aka kagari niho Ntakirende Ntirandekura w’imyaka 34 y’amavuko yarokokeye amasasu ane yarashwe n’inyeshyamba za FLN, ubwo yageragezaga guhangana nazo zigiye kumwibira inka, uyu mugabo avuga ko amasasu yarashwe yamusigiye ubumuga bukomeye ku buryo atakibasha gukorera urugo rwe nk’uko byahoze, yagize ati “Ndi ikimuga ubu, icyo nakwifuza ubu ni uko ubutabera bwamushyira ahabona tukamubona, ibyanjye byangiritse bakabindiha ndetse n’abandi baturage bakishyurwa ibyo basahuwe.”

Amateka y’uburyo inyeshyamba za FLN zatwikiye imodoka ku Kitabi mu ishyamba rya Nyungwe, zigahitana abagenzi icyenda ku munsi umwe ari muri bimwe mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi bitazibagirana bigaragaza uko Rusesabagina n’abayoboke be bahora bashaka icyahungabanya ituze ry’abanyarwanda.

Umutwe wa FLN ushamikiye kuri MRCD iyoborwa na Paul Rusesabagina ushinjwa kuba waragize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa ibitero bitanu byagabwe ku butaka bw’u Rwanda. Gusa uko iminsi ishira MRCD na FLN iyishamikiyeho bigenda bicika intege.

Umwandi: Mugenzi Felix

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: