25-04-2024

Mu gukwiza ibihuha n’ibinyoma nkana ku Mukuru w’Igihugu, Nahimana yongereye ibyaha mu bindi

‘Urucira mukaso rugatwara nyoko’, iyi mvugo yamamaye cyane ubwo Perezida Kagame mu mpera z’icyumweru gishize yasubizaga Padiri Nahimana Thomas na bagenzi be, bakomeje gukwirakwiza ibihuha n’ibinyoma nkana ko yapfuye.

Ku bamenyereye amagambo ya Nahimana yuzuye urwango rudasanzwe, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, bavuga iki ari icyaha n’ubusazi byiyongera ku bindi.

Thomas Nahimana

Amateka ya Padiri Nahimana ni maremare. Avuka mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, akaba yari Umupadiri wa Diyosezi ya Cyangugu. Ni umuyobozi w’ishyaka ‘Ishema ry’u Rwanda’ akaba n’umuyobozi w’igitangazamakuru “Le Prophète.fr”.

Azwiho cyane amagambo y’urwango, ivangura rishingiye ku moko, kwanga urunuka Abatutsi n’ubuyobozi buriho mu Rwanda. Igitangazamakuru Le Prophète, nicyo akoresha mu nyungu ze zo gusakaza amakuru yangisha abaturage ubuyobozi, amacakubiri ndetse n’ingengabitekerezo ya jenoside.

Akiri mu Rwanda, Padiri Nahimana yakoraga inshingano z’ubupadiri muri Paruwasi ya Muyange muri Diyoseze ya Cyangugu, ajya mu Bufaransa nyuma yo kuvugwaho imyitwarire mibi no kunyereza umutungo.

Tariki ya 19 Mata 2013 uwari Musenyeri wa Diyoseze ya Cyangugu, Jean Damascène Bimenyimana yafashe icyemezo cyo kumuhagarika kubera gutandukira inshingano ze za gisaseridoti akijandika muri politiki y’ivangura.

Kuri ubu, aba mu mujyi wa Le Havre. Abaturanye na we bavuga ko abayeho mu buzima bubi bwo gusabiriza no guteka imitwe, ubundi agategereza imfashanyo ya leta nk’indushyi.

Nahimana mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu bihe binyuranye, Nahimana yanditse ku rubuga rwe ‘Le Prophete’, ndetse atangaza mu bitangazamakuru mpuzamahanga birimo na BBC, amagambo y’icengezamatwara ry’urwango, ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urugero ni mu kiganiro yatanze kuri BBC mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 21. Nahimana yagarutse ku cyo yise ‘Kwibuka bose’, ashimangira ko ijambo Jenoside yakorewe abatutsi ridakwiye gukoreshwa ko ahubwo hakoreshwa Itsembabwoko n’Itsembatsemba.

Icyo gihe yagize ati “Icyakora ibyabaye mu Rwanda ntibyakwirwa mu nyito ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’. Ibyiswe gutyo ni igice kimwe cy’ishyano ryashyikiye Abanyarwanda. Reka twongere tubyiyibutse. Kwibuka abacu bose niryo jambo rubanda ikeneye kubwirwa kandi niryo rikwiye kuba ishingiro ry’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.”

Nahimana kandi yigeze kuvuga ko gahunda yo Kwibuka ari “intwaro ya politiki ihoraho yo guhembera umujinya, gufungirana abaturage mu bwoba no mu gahinda, kwimakaza irondakoko ndetse ngo ikwiye kwamaganwa.”

Hari kandi ubwo yatangaje ko “igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro abazize Jenoside ari ubushinyaguzi” kuko bahora batabururwa kandi kigamije “inyungu z’amafaranga” aho imibiri isurwa igihugu kikinjiza amafaranga.

Aya magambo ya Nahimana yuzuye ibitekerezo bitwika, biganisha ku macakubiri, bigize icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi gihanwa n’amategeko.

Itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, ingingo ya gatanu ivuga ku guhakana jenoside, isobanura ko ‘Umuntu ukorera mu ruhame igikorwa kigamije: 1º kuvuga cyangwa kugaragaza ko jenoside atari jenoside; 2º kugoreka ukuri kuri jenoside agamije kuyobya rubanda; 3º kwemeza ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri (2); 4º kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe; aba akoze icyaha.

Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Ingingo ya gatandatu yerekeye gupfobya Jenoside, ivuga ko ‘Umuntu, ugaragariza mu ruhame kandi ku bushake, imyitwarire igamije: 1º kugabanya uburemere cyangwa ingaruka za jenoside; 2º koroshya uburyo jenoside yakozwemo; 3º kugaragaza imibare itariyo y’abazize Jenoside; aba akoze icyaha.

Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Nta kabuza isaha n’isaha Nahimana yabazwa kuri ibi byaha akora mu magambo n’inyandiko atangaza.Padiri Nahimana aba mu Mujyi wa Le Havre mu Bufaransa, abamuzi bavuga ko abayeho nabi

Nahimana mu ngengabitekerezo ya Jenoside

Ingengabitekerezo y’urwango ivangura ndetse n’amacakubiri, ni byo byagiye biranga inyandiko za Nahimana zanyuze ku rubuga rwe rwa Le Prophete.fr. Ni nabyo byakunze kuranga imvugo z’uyu mupadiri mu biganiro yakunze kugirana n’ibitangazamakuru byo hanze. Ni nabyo ishyaka rye ryubakiyeho.

Muri Kanama 2016 mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cyitwa “Ikondera Infos”, Padiri Nahimana yashimangiye ko yanga urunuka Abatutsi n’ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi.

Yavuze ko ari “Ubutegetsi bw’agatsiko k’abasirikare bavuye i Bugande”. Ati “Ikibazo cy’u Rwanda ni ubutegetsi bw’agatsiko k’indobanure k’abasirikare b’Abatutsi baturutse Uganda akaba ari bo bikubiye ibyiza byose by’igihugu bagategekesha iterabwoba n’ikinyoma.”

Akomeza agira ati “inzego zose z’ubutegetsi Kagame yahisemo kuzishyira mu maboko y’Abatutsi.”

Abasesenguzi basanga aya magambo ya Nahimana yuzuye urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi amategeko ntiyihanganira umuntu ufite imvugo n’inyandiko nk’izi. Hari n’abasanga ntaho ataniye n’aya RTLM na Kangura.

Ingingo ya kane y’Itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, ivuga ko ‘Umuntu ukorera mu ruhame igikorwa, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha’.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Amacakubiri n’ivangura

Nyuma y’imyaka 26 Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe, Abanyarwanda bamaze gutera intambwe nini mu kwigobotora ingoyi y’amoko, aho bakomeje urugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge. Kuri Padiri Nahimana si ko bimeze.

Aganira n’umunyamakuru wa Ikondera info, yagize ati “Abahutu hari igihe mbareba bakantera impuhwe. Abahutu ubu nibo bakwiye kuvugirwa. Abahutu ni bo bakwiye kuvugirwa mu Rwanda kuko bafite ibibazo. simpakanye ko n’Abatutsi bafite ibibazo… abahutu ni exclus (barahezwa), abahutu baricwa.”

Mu kiganiro IGIHE yigeze kugirana na Perezida wa Ibuka, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, yavuze ko ibi bitekerezo bya Nahimana bitwika, bisubiza inyuma abanyarwanda, biganisha ku macakubiri kandi bigaca intege abantu.

Yongeyeho ko uwo ariwe wese wajya mu murongo nk’uwa Padiri Nahimana akwiye kubibazwa kuko mu Rwanda hari amategeko asobanutse ahana ibitekerezo nka biriya.

Yagize ati “Ibuka ibona ko ibitekerezo bya Padiri Thomas Nahimana ari ibitekerezo biganisha bikanakangurira Abanyarwanda gucikamo ibice, tuzi ko bene ibyo bitekerezo aho byageze aribyo byaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, igihugu gikwiye kurinda abaturage bacyo ibitekerezo nk’ibyo kandi bitambutswa n’umuntu wabaye umupadiri ushobora kumvwa n’abantu benshi.”

Ibi byanashimangiwe na Musenyeri wa Arikidiyoseze ya Kigali uri mu kiruhuko, Thadee Ntihinyurwa yavuze ko Padiri Nahimana ntacyo yageza ku Banyarwanda.

Yagize ati “Sinumva ko ishyaka uriya mu padiri yashinze ryakunga Abanyarwanda. Ntabwo mfite gahunda y’ishyaka rye, ariko nkurikije ibyo nagiye numva, nasanze ko atari ishyaka ryagira icyo rimarira Abanyarwanda”.

Ingingo ya 164 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryo mu 2018, ivuga ku cyaha cyo gukurura amacakubiri, isobanura ko ‘Umuntu ukoresha imvugo, inyandiko, cyangwa igikorwa icyo ari cyo cyose gitanya abantu, byatuma abantu bashyamirana, cyangwa bigatera intugunda mu bantu, bishingiye ku ivangura aba akoze icyaha’.

Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).Padiri Nahimana akunda kurangwa n’imvugo zirimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Gukwiza ibihuha n’ibinyoma ku Mukuru w’Igihugu

Padiri Nahimana n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda baba mu mahanga bamaze iminsi bakwirakwiza amakuru avuga ko Perezida w’u Rwanda arwaye ndetse ashobora kuba yaritabye Imana.

Perezida Kagame aherutse kubasubiza ko ‘urucira mukaso rugatwara nyoko’. Ku rundi ruhande ariko, abanyamategeko bavuga ko ibyo bakora bigize icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Ingingo ya 204 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, ivuga ko ‘Umuntu wese, mu ruhame, ukoresha imvugo, inyandiko z’ubwoko bwose, amashusho cyangwa ibimenyetso by’amoko yose, bimanitswe, bitanzwe, biguzwe cyangwa bigurishijwe cyangwa bitangajwe mu bundi buryo bwose, uwangisha rubanda ubutegetsi buriho, utera imvururu mu baturage ashaka ko basubiranamo cyangwa utera rubanda intugunda ashaka kubyutsa imidugararo muri Repubulika y’u Rwanda, aba akoze icyaha’.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15).

Umusesenguzi akaba n’Umunyamategeko, Gatete T. Ruhumuriza, yabwiye IGIHE ko ku kijyanye no kuvuga ko Perezida Kagame yapfuye, Nahimana ashobora no kuregwa gushaka guhirika ubutegetsi no guteza imvururu muri rubanda ariko gutsinda mu rukiko byagorana.

Ati “Urebye nta cyaha yakoze kuko umureze mu rukiko ntabwo watsinda kuko bakubaza ngo ingaruka ibintu yavuze byagize ni izihe?”.

Gusa Ruhumuriza asobanura ko ‘ku mukuru w’igihugu iyo uvuze ngo yitabye Imana, umugambi uba ufite ni uwo guteza imvururu.

Ati “Ni byo wamuregera kandi waba ufite ukuri, ariko bakubaza bati ‘ese yateje imvururu, zabaye, hari ingaruka byagize, ugasanga urebye ntazo”.

Isano ya Padiri Nahimana n’abajenosideri

Umushakashatsi akaba n’umusesenguzi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro, yabwiye IGIHE ko Padiri Nahimana ikintu kimugaragaramo ari urwango rudasanzwe, kandi imikorere ye ihuye neza n’iy’abajenosideri.

Atanga urugero ku kintu cyo gushyiraho guverinoma y’u Rwanda yo mu buhungiro igizwe n’abaminisitiri 14 yashyizweho mu 2017 na Padiri Nahimana, ndetse uyu avugira imbwirwaruhame ze imbere y’ibendera ry’u Rwanda nka Perezida.

Tom Ndahiro ati “Icyo kintu ni guverinoma yigeze gushyirwaho na Sindikubwabo na Kambanda, mu Ukwakira 1994 bayishyiriyeho i Bukavu. Icyo ni icya mbere bahuriyeho”.

Ndahiro avuga ko icya kabiri Nahimana ahuriyeho n’abajenosideri ari ikintu cyo kwica abantu bariho nk’uko byajyaga bikorwa ku gihe cya Habyarimana, aho baciraga urupfu Inkotanyi, ndetse hagati ya Gicurasi na Kamena 1994 na RTLM yajyaga ivuga ko Paul Kagame yapfuye, abatutsi bishe Kanyarengwe na Bizimungu.Padiri Nahimana yiharaje gukwiza ibihuha by’uko Perezida Kagame yapfuye

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading