23-09-2023

Claude Gatebuke na bahezanguni ba Jambo Asbl ni iki cyababujije gutaha mu rwababyaye

0

Tariki ya 6 Nzeri 2020 urubyiruko rw’abasore n’inkumi bahujwe no guhakana jenoside yakorewe Aabtutsi,baba mu bihugu by’uburayi n’America babinyujije mu kiganiro cyatambutse kuri murandasi (Youtube) bongeye gukora ikiganiro cyuzuyemo gupfabya no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside ndetse n’ibinyoma bavuga ko ari impunzi zahejejwe mu mahanga ndetse ko banabujijwe gutaha.

Mu kiganiro cyari kiyoboye n’umunyamitwe, umusabirizi Claude Gatebuke afatanyine na Denise Zaneza umukobwa wasaritswe n’urwango, wonse ingengabitekerezo ya Jenoside kuri se nterahamwe ruharwa Marcel Sebatware, aba akaba ari bo bari bayoboye ikiganiro kitabiriwe n’urundi rubyiruko ruvuka ku nterahamwe rwarahigiye gukomeza gukwirakwiza ibitekerezo by’urwango dore ko bafite aho bakura ibi bitekerezo byuzuyemo urwango banyuza ku mbuga nkoranyambaga ndetse no munyandiko bahora bandika buri munsi.

Benshi muri urwo rubyiruko bagaragaye muri icyo kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko yitwa “Duce ubuhunzi” aho bagendaga bavuga ko urubyiruko ngo rwishi rukiri mu buhunzi. Aha niho benshi mubakurikiranye icyo kiganiro bahise bibaza impamvu urwo rubyiruko rwiyita impunzi rudataha dore ko umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi HCR wakuyeho icyitwa ubuhunzi ku munyarwanda wese wahunze hagati ya 1959 na 1994 cyane ko icyabateraga ubwo buhunzi cyavuyeho, ibyo bituma kuri ubu nta munyarwanda uri mu mahanga ushobora kwihadagaza ngo avuge ko ari impunzi kuko amarembo akinguye ku muntu wese ushaka kugaruka mu rwa mubyaye.

Ipfunwe , ikimwaro ndetse n’ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi no kuyipfobya, akenshi nibyo bituma benshi muri uru rubyiruko rwanga kugaruka mu Rwanda rugahitamo gukomeza kwiyita impunzi mu rwego rwo kugirango ibihigu barimo bikomeze bibacumbikire, ibyo rero nibyo bituma uru rubyiruko rwarakataje mu gukwirakwiza ibinyoma , gusebya leta y’u Rwanda n’ubuyobozi bwayo ndetse no gukwirakwiza urwango mu banyarwanda rushingiye ku ivangura-moko.

Iki kiganiro cyari kitabiriwe n’urubyiruko rusanzwe ruzwiho gukwirakwiza u rwango kubera ipfunwe baterwa n’ibyaha ababyeyi babo basize bakoze, abenshi muribo bibumbiye muri Jambo ASBL yamenyekanye nk’ishyirahamwe ry’urubyiruko rukomoka kubasize bakoze jenoside.

Claude Gatebuke , Denize Zaneza, Rene Claude Mugenzi, Alice Mutimukeye, Freeman Singirankabo, Mireille Abewe, Aime Bamukunde, Ruben Mukunzi n’abandi.. bazwiho kwiyoberanya biyita ko bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara aba bakaba bari barahungishijwe na ba se, baciye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo nyuma bateka imitwe baza kwisanga mu bihugu by’iburayi basangayo ba se.
Gatebuke Claude na mushiki we Alice, baba muri Nashville muri Leta ya Tennessee, ni bene Gatsinzi Gatebuke uvuka ku Gisenyi mu yahoze ari Komini Kayove, aba bombi bamaze kumenyekana mu mashuri atandukanye muri America aho bagenda barisha ko “barokotse intambara na Jenoside byo mu Rwanda”, ibintu bigaragaza umugambi bashyize imbere, abazi neza Gatsinzi Gatebuke cyangwa abo bakoranye mu kigo cya leta cyari gishinzwe kuringaniza imbyaro kizwi nka ONAPO, bahamya uburyo yangaga Abatutsi, ku buryo n’iyo bajyaga gufata amafunguro atashoboraga kwicarana nabo ku meza.

Claude Gatebuke avuga ko anayobora umuryango African Great Lakes Action Network (AGLAN)”, nyamara ugizwe n’abantu batatu gusa, Gatebuke na mushiki we n’undi mugore witwa Brinkley-Rubenstin, bakawukoresha mu gushaka amafaranga mu batazi ukuri ku byabaye mu Rwanda.

Mu bakomeje kuba inyuma y’imigambi yo guhakana no gupfobya Jenoside mu Burayi by’umwihariko mu Bwongereza, harimo benshi bitwaza ko “barokotse Jenoside” kimwe na Gatebuke na Zaneza, bamwe muri abo ni René Mugenzi, umwaka ushize yagaragaye kuri televiziyo ya Aljazeera avuga ko yarokotse Jenoside. Nyamara Joseph Mugenzi, se umubyara, yagize uruhare muri Jenoside ndetse yaje gukatirwa n’inkiko GACACA adahari igifungo cy’imyaka 25.

Denise Zaneza, wanashinze umurongo wa Youtube ye bwite, ndetse n’ingirwa shyirahamwe yise GCFRHR (GLOBAL CAMPAIGN FOR RWANDANS HUMAN RIGHTS) ryiyitirira ko riharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Zaneza ni umwana w’imfura w’Interahamwe Marcel Sebatware iba mu Bubiligi, ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu ntangiriro za 1990, Sebatware yari Umuyobozi Mukuru wa CIMERWA. Akomoka mu yahoze ari Komini Mukingo muri Perefegitura ya Ruhengeri, akaba muramu wa Jenerali Nsabimana Deogratias wari Umukuru wa État-Major w’izari ingabo z’u Rwanda.

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside [CNLG] igaragaza ko Sebatware uri mu buhungiro mu Bubiligi, ari mu bahezanguni bihishe inyuma y’ibikorwa bya politiki kugira ngo ahishe uruhare rwe muri jenoside yakorewe Abatutsi. Ari mu barwanashyaka bashinze ishyaka FDU-INKINGI mu Bubiligi, akaba ari na komiseri muri iryo shyaka ryashinzwe Victoire Ingabire Umuhoza ndetse kugeza nuyu munsi bakaba bagikorana.

Denise Zaneza avuga ko ari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, akaba n’umuhuzabikorwa mu Burayi w’umuryango Rwandan Rights, “n’uwarokotse Jenoside.” Ariko kimwe na Gatebuke, byose ni ukwiyoberanya kuko atacitse ku icumu rya Jenoside. Ahubwo ni umwambari w’amahame y’uko habayeho Jenoside ebyiri

Bene uru rubyiruko rero rwakataje muri ibi bikorwa byo kwiyita impunzi, nta numwe muribo wari wagerageza gutaha ngo yangirwe kwinjira mu Rwanda, ahubwo ibi byose babikora kugirango bakomeze bakwirakwize ingengabutekerezo ya Jenoside ndetse no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda.

Umwanditsi: Felix Mugenzi

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: