Byinshi utaruzi kuri Placide Kayumba wateye ikirenge mu cya se Interahamwe Dominique Ntawukuriryayo

Placide Kayumba ni umwe mubagize asosiyasiyo ya Jambo iherereye mu gihugu cy’u Bubiligi, wabyawe n’umugabo wakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku musozi wa Kabuye mu karere ka Gisagara. Kayumba kimwe n’abandi bagize uwo muryango wa Jambo bakunze kwiyita abaharanira uburenganzira bwa muntu na demokarasi mu Rwanda, nyamara ahubwo ni abahakanyi, bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Placide Kayumba, aba muri asosiyasiyo ya Jambo igizwe n’abana bafite ababyeyi b’interahamwe zakoze , zikanategura Jenoside muri 1994. Kayumba Placide akaba umwe mubayishinze ndetse akaba nawe yarasigaranye umurage n’amateka mabi ya se dore ko yiyemeje gutera ikirenge mu cye. Mu 1994 Dominique Ntawukuriryayo yari Superefe w’icyahoze ari Perefegitura ya Butare ayoboye Komini za Ndora, Muyaga, Kibayi, Muganza na Nyaruhengeri aho yarebereraga ubwicanyi bwahaberaga. Muri 2010 Se wa Kayumba ari we Dominique Ntawukuriryayo ni umwe mu mubahamwe n’ibyaha bya Jenoside akatirwa imyaka 25 n’urukiko mpanabyaha rwa ICTR rwashyiriweho u Rwanda Arusha.

Muri icyo gihe hagati y’amatariki ya 21 na 25,Mata,1994 abatutsi barenga 300 bagerageje gushaka ubuhungira bambuka bajya mu Burundi ariko Interahamwe n’abasirikare ba ex-FAR bahabwa amabwiriza na Ntawukuriryayo kubahagarika bwangu. Izo mpunze zabujijwe guhunga zitegekwa kujya ku isoko rya Gisagara Market aho Ntawukuriryayo yategetse ko bajyanwa ku musozi wa Kabuye bizezwa ibitangaza byuzuye ibinyoma ko bazahabwa uburinzi n’abasirikare, ahubwo icyo gihe yabohereje ku iherezo ryabo ari rwo rupfu rwo kwicwa by’agashinyaguro nk’uko abari bahari barokotse ubwo bwicanyi icyo gihe babitangamo ubuhamya.
Kuwa 23, Mata abasirikare n’interahamwe zagose agasozi ka Kabuye batangira kuraswa kuko ku wa 25 Mata Abatutsi barenga 300 barishwe. Uyu munsi Umuhungu wa Ntawukuriryayo ari we Kayumba Placide ni umwe mubahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bibumbiye muri asosiyasiyo isakaza ubutumwa, inyandiko n’ibiganiro byuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside. Ku rukuta rwe rwa Twitter Kayumba aba avugira se wakatiwe n’urukiko kubera ibyaha ahamwa bya Jenoside ko ari umwere.
Ibi yabivuze ubwo Se yaragifungwa , Kayumba n’abandi babana mu ngirwa miryango y’abajenosideri, bafite ingengabitekerezo ya Jenoside harimo Ruhumuza Mbonyumutwa, Natacha Abingeneye n’abandi bahise bunga mu rye bamufasha gukwirakwiza ikinyoma. Umwe mu mugambi bafite ni ugushyigikira ababyeyi babo, no guhora bavuga ko nabo barokotse Jenoside, ibyo byose ni ubushinyaguzi ku barokotse ubwicanyi bw’ababyeyi babo.
Kuba Kayumba yarashinze asosiyasiyo ya Jambo ntibitangaje ku bamuzi benshi kandi batandukanye kuko kuva kera Kayumba akiri muto yigiraga Najuwa kuko niko kazina k’agahimbano yarafite abitewe n’uko yigiraga uzi byose kandi akaba incakura. Ikindi kandi abamuzi babanye nawe mu Iseminari ya Karubanda I Butare bavuga ko yari yaratojwe kwanga abatutsi kuva akiri muto cyane. Ibyo byose bigatuma abamuzi bahamya ko Se ari umwarimu wigishije bigafata kuko ibyo yigishije umuhungu we yarabikurikije maze yimika urwango muri we.
Bamwe mu bo biganye mu ishuri bivugiye uburyo batakibagirwa igihe Kayumba yigeze gushyira iterabwoba ku munyeshuri mugenzi we akamujyana kuri Camp ya gisirikare ya Ngoma bakamukorera iyicarubozo kubera ko yari avuze ko” Inkotanyi zisa neza”. Ubundi bakavuga ko Kayumba yarazi gutandukanya hagati y’Umuhutu n’Umututsi kandi akwirebeye, ibyo byose nibyo byamurangaga, gusa ikibabaje n’uko bivugwa ko Nyina yari Umututsi . Akiri n’umwana uri mu gihe cy’ingimbi yari umusore ushyigikira ubwicanyi bwakorerwaga abatutsi mu myaka ya za 90 gutyo.
Nta byinshi bizwi k’uburyo Kayumba yagiye mu Bubiligi gusa ababyeyi be bageze mu Bufaransa mu mwaka wa 2001 basaba impapuro z’ubuhunzi. Muri 2014, ubwo Kayumba yari Umuyobozi wa Jambo yafashe urugendo yerekeza muri RepubulikanIharanira Demokarasi ya Congo ahagarariye iyo asosiyasiyo ya Jambo ASBL mu rwego rwo guhura n’abayobozi ba FDLR. Kayumba ntiyagiyeyo kubabuza gukomeza gukora ibikorwa bihungabanya umutekano w’u Rwanda ahubwo yagiye agiye kubabaza ubufasha asosiyasiyo ye yabaha bagakomeza ibikorwa by’iterabwoba.
Kayumba Placide kandi yabaye Umurwanashyaka wa FDU-INKINGI ya Victoire Ingabire yagiye igaruka kenshi mu mitwe ikorana bya hafi na hafi n’indi mitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda harimo nka P5,RNC ndetse na FDLR.
Ellen.K