19-04-2024

Icyomanzi Benoit Umuhoza nyuma yo kwirukanwa n’ikihebe Kayumba nyamwasa ubu gikomeje gukwirakwiza ibinyoma no muri RAC

Ikigarasha, icyomanzi gikorera umutwe w’iterabwoba wa RAC urunana, washinzwe n’uwahoze ari umupagasi w’ikihebe Kayumba Nyamwasa, Benoit Umuhoza ku rukuta rwacyo rwa Facebook giherutse gutangaza ibinyuma bivuga ko umukongomani Denis Mukwege, uzwiho gukwirakwiza ibinyoma bya Congo Mapping report bivuga k’ubwicanyi bwabereye muri Congo, ko UN yashyizeho ingabo zimucungira umutekano ko u Rwanda rushaka kumwica, nyamara ibi n’ikinyoma cyambaye ubusa.

Ibinyoma bya Benoit Umuhoza bikomoka ku mvugo z’umukongomani Denis Mukwege, zimaze iminsi zicicikana ku mbuga nkoranyambaga, zivuga ku bwicanyi bwabereye muri congo. Abanyecongo badashyikiye ubuyobzi bwa Perezida Felix Tshisekedi bagenda basunikira ku Rwanda ku mpamvu y’ishyari ku mubano mwiza w’u Rwanda na Congo muri ibi bihe. Abakwirakwiza izi mvugo biganjemo abarwanya leta y’u Rwanda benshi bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi bibumbiye mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, ikindi kirenze kuribi nuko iyo Congo Mapping report bitwaza ubwayo yateshejwe agaciro na Amnesty International nyuma yaho basanze iyo raporo uburyo yakozwemo yarabogamye kandi ntabimenyetso bifatika biyigaragaramo. Ibinyoma by’icyomanzi Benoit Umuhoza bivuga ko u Rwanda rushaka kwica Dr Denis Mukwege ni icengezamatwara ryaba bacongomani banywanye n’interahamwe zahungiye muri Congo.

Umujyanama wa Perezida mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe aherutse kuvuga ko ubwo impunzi z’abanyarwanda zari zarahungiye muri Congo zamaraga gutaha, hari ibihugu by’amahanga byasigaranye ipfunwe, bitangira gukora raporo ziharabika u Rwanda harimo na Mapping Report, yagize ati “Impunzi kuzibambura zigataha ubwo babigizemo ipfunwe, nabo batangiye gukora iryo cengezamatwara, hari ibihugu twarwanyije byari bishyigikiye Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, abo nabo bakwije iyo propaganda, ndetse bashyiraho inyandiko yiswe Congo Mapping report bahora bakwirakwiza, ngo hapfuye miliyoni esheshatu z’abantu muri Congo.”

Yakomeje agira ati “Miliyoni esheshatu zapfa ahantu ntihaboneke n’umurambo n’umwe? Miliyoni esheshatu ni abantu bapfa bakazimira ntubone n’umuntu? Icyo cya mapping report gihoraho. Iyo rero ni propaganda, ni nayo bakoresha mu gufata bugwate abana benshi b’urubyiruko, cyangwa se impunzi nyinshi zikiri za Brazaville, Zambia, Malawi, Mozambique, Zimbabwe, Lesotho, muri afurika yose, kuko badafite ikintu bahimba, ntabwo bafite uko baguma bafashe izo mpunzi bugwate, kuko ntibashaka ko impunzi zibavaho.”

Gen Kabarebe kandi yakomeje anavuga ko abahora bakwirakwiza ibyo binyoma ko habayeho ubwicanyi muri Congo bukozwe n’ingabo za leta harimo na Dr Denis Mukwege uhora witwaza ko yahawe igihembo cyamahoro kitiriwe Nobel (Prix Nobel) ibi akaba aribyo ashingiraho kugirango akomeze akwize ibinyoma cyane ko nawe ari mubatishimiye ko u Rwanda rugirana umubano mwiza na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kuko benshi byakunze kugaragara ko bafite inyungu nyinshi mu bushyamirane bw’ibi bihugu byombi kuko ariho bakura amaramuko.

Ibi rero nibyo icyomanzi Benoit Umuhoza Gikomeje kuvuga ko Denis Mukwege ashaka kwicwa, ni urwango gifitiye u Rwanda kiba gishaka kurugaragaza nabi burigihe, dore ko kugeza uyu munsi abo mu muryango wacyo batewe intimba n’agahinda kuba barapfushije bahagaritse. Ngo iki cyomanzi cyari Imfura mu muryango, gifatwa nk’igihombo ndetse ngo cyabaye igicibwa muri uyu muryango.

Ibyo Icyomanzi Benoit Umuhoza cyandika rero kuri facebook nahandi, nuko ntakindi gifite cyakora kuko naho kiba Mubufaransa, ntamibereho gifite kuko gihabwa amafanga agitunga n’ikigo cy’abafaransa gishinzwe gufasha abatagira akazi, ndetse badafite naho baba, iki rero kiba kirwana ngo kirebe nibura cyazitwa impunzi ya Politike, ari nabyo bituma gikomeza gupfunda imitwe cyandika amagambo asebya u Rwanda, ngo kigaragaze ko umutwe w’iterabwoba wa RAC kibarizwamo wafatwa nk’uwapolitike nibura kibe cyabona ibyangombwa by’impunzi bya Politike, nyamara ibi byo ntibishoboka.

Benoit Umuhoza wirukanywe mu mutwe w’iterabwona w’ikihebe Kayumba Nyamwasa agahitamo kujya gukorana na Jean Paul Turayishimye uyu nawe wahoze ari umupagasi wa Kayumba Nyamwasa mu kiswe RAC urunana basigaye barabuze ibyo bakora kuko ibyo bita politiki bakina byose bitakibahira ahubwo birirwa bakwirakwiza ibinyoma no gusebya leta y’u Rwanda n’ubuyobozi nyamara ibi ntaho birabageza mu myaka yose babikoze ibi nibyo abantu bita “guhamba imbwa”.

Ubwanditsi bwa 250Tv

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading