08-05-2024

Menya inkomoko y’ubusazi bwa Nahimana Thomas ubafashwa n’ikigega cya Leta cy’u Bufaransa cyitwa La CAF gifasha abatishoboye n’abasheshakanguhe

Nahimana wasaritswe n’ubuterahamwe, ingengabitekerezo ya Jenoside, urwango n’ubuhezanguni akomora muba CDR, yasariye ku mbuga nkoranyambaga aho avuga amagambo y’umuntu usana n’utagira ubwenge cyangwa wataye umutwe. Umwe mu baturanyi be mu bufaransa yagize ibyo atangaza kubuzima abayemo.

Amakuru dukesha umukunzi wa 250TV tutavuze amazina uturanye na Nahimana Thomas yagize ati: “Nahimana muri kwa gusabiriza kwe mu mihanda hari igihe ahura n’injiji atekaho imitwe ngo abone zikamuha intica ntikize itagera no muma euro 30 (ingana n’amafaranga ibihumbi mirongo itatu by’amafaranga y’U Rwanda) agashaka amaramuko, birazwi inaha ko aba mu buzima bumugoye cyane.” Ibi kandi ni ibyakunze kugarukwaho n’abantu benshi ko Nahimana uburyo asebya u Rwanda hari ikibyihishe inyuma bidatangaje ko ari inda nini ibimuvugisha ngo abone abamufasha.

Umusazi Nahimana kandi ngo ni umwe mubafashwa n’ikigega cya Leta cy’u Bufaransa cyitwa La CAF gifasha abatishoboye n’abasheshakanguhe. Uyu Nahimana ni umwe mubafashwa kwishyurirwa inzu atuyemo, amafaranga y’imibereho nayo kugura amafunguro dore ko afatwa nk’ufite uburwayi bwo mu mutwe mu gihugu yahungiyemo cy’Ubufaransa. Umwe mubakoresha imbugankoranyambaga nawe yandikiye 250TV ku nkuru iheruka kwandika yerekana ubusazi bwa Nahimana yagiraga iti: “Abantu bumva amagambo ya Nahimana sinzi icyo baheraho bayaha agaciro kuko urya mugabo ni ikiburaburyo.”

Ikindi nuko Interahamwe Nahimana, uzasanga asomera za Misa kuri murandasi nta mafaranga abibonamo, ntibinahemba ahubwo abikora kugirango yigarurire abantu nyamara atabyemerewe kubera ko yakuwe ku mirimo y’ubusaseridoti akiri mu Rwanda aho yari yarahawe inshingano muri Paruwasi ya Muyange muri Diyoseze ya Cyangugu akazamburwa bitewe nuko yagaragayeho imico idahitse agahita ahungira mu Bufaransa asize anyereje umutungo wa Diyosezi, gusambanya abana agata n’umwana w’igitambambuga w’imyaka 2.

Icyomanzi Nahimana imico y’uburaya niyo imuranga dore ko aho atuye mu Burayi hitwa Le Havre yabayeho acumbikiwe n’umugore waje kumwirukana abona ko ari Umugabo mbwa udafite n’icyo yakimarira, ibi bihita byerekana ko izo ngeso ze ari izo kuva kera akiba no mu Rwanda aho mbere yo guhungira mu mahanga yagiye ateye inda Umugore, umukobwa w’imyaka 21, witwaga Martha Muragijimana ndetse yaje kumutana umwana w’imyaka ibiri dore ko batamenye n’igihe yagendeye, ibi bikaba byaramenyekanye mu kiganiro umugore yateye inda Muragijimana aherutse gutanga mu Ikinyamakuru cya Bwiza TV amusaba ko yaza bagafatanya kurera umwana we no kubaka igihugu akava mu biganiro n’amagambo asebya igihugu cye.

Umuhezanguni Nahimana wimitse ingengabitekerezo, urwango n’ubuterahamwe nta kazi agira gafatika usibye kwirirwa asakuriza ku mbugankoranyambaga ngo abone umugati dore ko yabigize umwuga, abyuka ateka imitwe abamwumva kuko nta buzima afite aho yahungiye

Umwanditsi: Ellen Kampire

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading