U Rwanda rwagwiriwe n’umwaku ubwo Sekuru wa PARMEHUTU Kayibanda Gregoire yavukaga!
Nyuma yo guhekura u Rwanda no gusenya igihugu kubera politiki y’amoko n’ubwicanyi, Interahamwe nabazikomokaho bishimiye isabukuru y’amavuko umucurabwenge w’ingengabitekerezo ya Jenoside Gregoire Kayibanda wari kuba yujuje imyaka 100 kuwa 1 Gicurasi.
Mu gashinyaguro kenshi interahamwe ziri gushimira Kayibanda ko “yatsinze ingoma Kalinga agaha ubwigenge Abanyarwanda,’’ ni mu gihe nyamara icyo yakoze ari ukubiba ingengabitekerezo ya PARMEHUTU mu Banyarwanda, kwica no guheza Abatutsi.
Kayibanda ni we mucurabwenge mukuru w’ingengabitekerezo ya PARMEHUTU yanagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ubutegetsi bwe bwaranzwe no guheza igice kimwe cy’Abanyarwanda ndetse no kwicwa kwabo bya hato na hato.
Mu mbwirwaruhame zose Kayibanda yagezaga ku baturage, ni gake yarangizaga adatutse Abatutsi ku mugaragaro. Nk’urugero ku isabukuru ya mbere y’icyiswe ubwigenge, tariki ya 01 Nyakanga 1963, Kayibanda yasoje ijambo rye muri aya magambo: “…ndarangiza mbwira igice cy’abana b’u Rwanda bitwa Abatutsi ko ubutegetsi bw’Abatutsi, ubwa karinga, ubwiru, icyami, byarashize burundu”
Yunzemo ati: “Nimuhumuke mubyumve, mubyemere mwoye gukomeza agatsiko k’uburyarya, ubwibeshye n’ubwirasi bidafite aho bishingiye. Ubwoko gatutsi ntibwanditsemo ubutegetsi no gutungwa n’imitsi y’abandi.”
Si aho gusa ariko Kayibanda yaranzwe ni imvugo zibasira abo m’ubwoko bw’Abatutsi kuko no ku italiki ya 28 Mutarama 1964 mu mbwirwaruhame yagejeje ku bari bitabiriye isabukuru ya gatatu ya demokarasi yavuze ko abana b’abatutsi baramutse bashoboye kwigarurira Kigali baba bateje amahano akomeye yatuma bicwa mu ba mbere.
Ati “Bana b’abatutsi tugerageze twibaze nubwo bidashoboka, muramutse mushoboye kwigaruria Kigali akaga mwaba muteye kababaho by’umwihariko kuko mwakicwa mu ba mbere. Siniriwe mbishimangira murabyiyiziye ubwanyu nubwo mwirirwa mukora nk’abiyahuzi.”
Izi mbwirwaruhame rutwitsi akenshi zakurikirwaga n’iyicwa ry’Abatutsi mu bice bitandukanye by’igihugu.
Interahamwe kumwibuka nk’intwari ni ugushinyagura kuko urwango yabibye ndetse n’ingengabitekerezo byiyongera kw’itotezwa n’ihezwa ry’Abatutsi nibyo byagejeje u Rwnda mu icuraburindi ndetse bituma Abanyarwanda babura igihugu cyabo kuko n’ingirwa repubulika ya kabiri y’umunyagitugu Habyarimana yakomereje aho umucurabwenge mukuru Kayibanda yari agejeje.
Inkotanyi zarakoze zunamuye icumu ndetse zikarandura politiki y’irondakoko, irondakarere ndetse n’ihezwa ry’Abanyarwanda.
Muvunyi Balthazar