05-05-2024

RNC noneho yigize umuvugizi w’abarokotse Jenoside nyuma yo kubura icyo inenga FPR-Inkotanyi

Mu ngirwakiganiro abambari b’umutwe w’iterabwoba wa RNC baherutse gukora ku muzindaro wabo wa YouTube, bumvikanye bigize abavugizi b’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ari nako batwerera Leta y’u Rwanda ibyo birirwamo byo gusonga Abanyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni mu gihe nta warokotse Jenoside watoye izi nyangabirama ngo zimubere abavugizi; n’ikimenyimenyi abarokotse bo batanga ubuhamya bw’aho Inkotanyi zabakuye basatiriye urupfu ubu bakaba bakomeje kwiyubaka mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Nk’urugero, Nyinawarwamuhungu Venantie warokokeye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali ni umwe mu bashima uburyo FPR-Inkotanyi yamukuye ibuzimu ubu akaba ari ibuntu.

Aherutse kubwira RBA ati : ”Twumvaga ko abicanyi bari bwongere kutwica, ndasaba umuntu wese kubaha [FPR-Inkotanyi] no kububahisha kandi no guhora mbasabira ku Mana, kuko twari twarapfuye.”

Kuba aba bambari b’umutwe w’iterabwoba wa RNC bafata Perezida Kagame n’umuryango wa FPR Inkotanyi wakuye abanyarwanda mu menyo y’inkoramaraso z’abajenosideri bakabashyiraho icyasha ni ipfunwe ryo kuba ibyo bifuriza abanyarwanda bitagerwaho.

Mu byifuzo RNC idasiba kugaragaza ko yifuriza abanyarwanda harimo gusubira mu ivangura rishingiye ku moko, kugumuka ku buyobozi bitoreye, ndetse bagasenya ubumwe FPR Inkotanyi yamaze kwubaka.

Soma kandi: Abambari ba RNC mu bundi busutwa bugamije kuyobya Abanyarwanda!

Umutwe w’iterabwoba wa RNC ugizwe n’abanyarwanda barimo abagizweho ingaruka na jenoside bakaza kuba ibigwari bahitamo kuba ba bangamwabo bajya kwifatanya n’abanzi b’igihugu.

Abandi bayirimo ni abagize uruhare mu kubohora igihugu, maze kikimara kubohorwa bagaragaza inda nini mu by’ukuri itari gufasha igihugu kwiyubaka mu murongo usobanutse FPR Inkotanyi yatangiranye.

Icyo uyu mutwe w’iterabwoba ukwiye kumenya nuko nta munyarwanda witaye ku manjwe yabo kuko buri wese azi neza aho Perezida Kagame n’Umuryango FPR-Inkotanyi baganisha igihugu.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading