18-05-2024

Abambari ba RNC mu bundi busutwa bugamije kuyobya Abanyarwanda!

Abamotsi b’umutwe w’iterabwoba wa RNC nyuma yo kumara igihe kinini bafite umugambi wo kwangisha Abanyarwanda ubuyobozi bitoreye ntibigire icyo bitanga, ubu noneho badukanye imvugo ziterekeranye zisiga icyasha Perezida Kagame – ibintu bakora bagamije kubona amaramuko mu bihugu bitandukanye bihishemo.

Nk’urugero, izi mburamukoro zirangajwe imbere n’uwitwa Epimaque Namushobora ziherutse kwifata zihurira mu kiganiro kidafite umutwe n’ikibuno cyabanje gutambuka kuri X ubundi bagishyira ku muzindaro rutwitsi wa YouTube w’uyu mutwe aho bavugaga ko Perezida Kagame “yiyitiranya n’igihugu”.

Hirya y’ibyo, ibi byihebe byo muri RNC byavugaga kandi ko “Abanyarwanda baremerewe n’ibibazo byabarenze kandi bamaze kurambirwa”. Izi mburamukoro zikwiye kumenya ko Abaturage aribo bitorera Perezida Kagame wabo kandi ari bo bakomeje kumusaba ko  yakomeza kubayobora.

Ibyo abambari ba RNC bavuga babiterwa n’ishyari n’urwango byamunze imitima yabo. Kuba umukuru w’igihugu akunzwe cyane n’Abanyarwanda ndetse n’Abanyafurika muri rusange, biri mu birya cyane ibi bigarasha mu mutwe bikiruka mu muhanda.

Kubera uburyo Perezida Kagame avugwa cyane bitewe n’ibikorwa bye byiza akorera u Rwanda nibyo bituma bavuga ko yiyitiranya n’igihugu. Abanyarwanda ndetse n’Abanyafurika bakunze kuvuga ko Kagame ari intwali yabo kuko ibikorwa byivugira. Aho rero niho izo mburamukoro za RNC zivuga ko yitiranya n’igihugu.

Izi nyangabirama zikwiye kumenya ko ubugambo bwazo ntacyo buzatanga, zishatse zacisha macye!

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading