25-05-2026

Ikigarasha JP Turayishimye mu gucinya inkoro kuri FDLR, icyo atazi ni uko bazakubitanwa!

0

Umuhezanguni Jean Paul Turayishimye mu mpera z’icyumweru gishize yumvikanye acinya inkoro ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe ahanini n’interahamwe ziticuza kuba zaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni nyuma y’uko abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda n’urwa Congo bahuriye i Luanda maze u Rwanda rugasaba ko Congo yagaragaza ingamba ifite zo kurandura FDLR ku butaka bwayo.

Gusa,Turayishimye we yahise yirukira ku muzindaro we wa YouTube maze yihutira kwamagana ubusabwe bw’u Rwanda ndetse yumvisha abamukurikira buhumyi uburyo ngo u Rwanda rudateze kubona igisubizo cy’ibyo rwasabye.

Ikigarasha Turayishimye yavuze kandi ibyo u Rwanda rusaba « ntabwo byakunda kubera ko u Rwanda rwashyize imbere FDLR » kandi « Ntabwo FDLR ari ikibazo ku Rwanda kuva na kera. »

Mu kwivuguruza kuri iyi ngingo, ni uko Turayishimye ubwe yemera ko hagati ya 1996 na 1998, habayeho ibitero ku butaka bw’u Rwanda bikozwe n’abacengezi. Aha umuntu yamubaza niba atekereza inzirakarengane zahaburiye ubuzima.

Turayishimye wiyemeje kuba umuteruzi w’ibibindi wa FDLR akwiye kumenya ko wisunga umugabo mbwa maze mugakubitanwa !

Biraro Ernest

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading