25-05-2026

Musabyimana wa FDU-Inkingi mu guterekera umuzimu wa Gitera

0

Umumotsi w’agatsiko w’intagondwa z’interahamwe zibumbiye mu gatsiko ka FDU-Inkingi, Musabyimana Gaspard, yumvikanye atoneka Abanyarwanda ubwo yashimagizaga icyiswe “amategeko 10 y’Abahutu” yashyizweho na Gitera Yozefu.

Musabyimana wamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside yahuriye mu kiganiro ku muzindaro rutwitsi wa FDU-Inkingi n’umuhezanguni “Padiri” Fortunatus Rudakemwa aho umwe yateraga undi akicyiriza aho bagaraukaga kuri “manifesto y’abahutu” ari nayo yari ikubiyemo amategeko 10 y’abahutu.

Ibi ni indi gihamya ko FDU-Inkingi ishyize imbere kubiba amacakubiri mu Banyarwanda, gusa izi nyangabirama zirarushywa n’ubusa kuko ubu Abanyarwanda bakomeye ku bumwe bwabo ndetse n’icyerekezo ubuyobozi bwa Perezida Kagame bubaganishamo.

Ibyatangajwe n’aba bahezanguni mu kugerageza gufata amategeko 10 y’abahutu bakayahimbira utuzina nyoroshyo ntawabura kuvuga ko ari nko kurashya imigeri kuko icyerekezo cyo kuba umwe Abanyarwanda bagishimye kandi bagikomeyeho.

Abambari ba FDU-Inkingi bakwiye kubika mu mitima yabo umwanda bashaka kuvundereza mu Banyarwanda cyangwa se bakazapfana nawo kuko badateze gukoma mu nkokora ubumwe bw’Abanyarwanda, ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka!

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading