Abanyarwanda bahisemo kuba umwe, interahamwe za FDU-Inkingi ziracurangira abahetsi!
Mu gitondo cyo kuwa 7 Mata 1994, amarira n’agahinda byatashye mu Rwanda ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga gushyirwa mu bikorwa mu buryo bweruye, ishyigikiwe na Leta yariho icyo gihe, ari nayo yari imaze imyaka myinshi iyitegura.
Ku bayirokotse, biragoye gusobanura ibihe bikomeye banyuzemo, Jenoside ubuzima bw’abarenga miliyoni, abandi benshi basigarana ibikomere bikomeye yaba inyuma ku mubiri ndetse no mu bitekerezo.
Abayigizemo uruhare umubare munini watorotse ubutabera, abandi basigara mu gihugu nyuma bakatirwa n’inkiko barafungwa. Ibi byiyongera ku bikorwaremezo byose byari byangiritse bituma abanyarwanda bari basigaye mu gihugu basigarana ihurizo ry’uko abishe n’abiciwe bazabana mu gihugu kimwe hakiyongeraho guhobera ubuzima bakabaho ndetse bakubaka igihugu cyari cyasenyutse burundu.
Ingabo zari iza RPA-Inkotanyi zakoze ibitari byitezwe, bahagarika Jenoside, bubaka igihugu ndetse barwana urugaba rukomeye rwo kubanisha Abanyarwanda ndetse no kwigisha ubumwe mu banyagihugu bakareka kwireba mu ndererwamo z’amoko.
Soma kandi: Abibwira ko bazongera gucamo ibice Abanyarwanda basubize amerwe mu isaho!
Ubwo ibyo byose byariho bikorwa ariko, udutsiko tw’intagondwa zari zisize zihekuye igihugu zigahungira ubutabera mu mahanga, zatangije inkundura yo gukomeza kubiba amacakubiri mu Banyarwanda bagamije gukomeza umugambi wabo wo ‘kuzamara Abatutsi’ kuko bari bamaze gutsindwa ndetse na Jenoside igahagarikwa.
Ibyo n’uyu munsi nibyo birirwamo nk’umuhezanguni Musabyimana Gaspard, umumotsi w’agatsiko ka FDU-Inkingi yirirwa ku mizindaro rutwitsi akwirakwiza ibinyoma ko ‘abahutu bakomeje gukandamizwa n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi.’
Ibikorwa n’amagambo y’uyu muhezanguni nibyo Leta y’ubumwe yarwanyije kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa kuko hahise hashyirwaho gahunda zigamije kubanisha Abanyarwanda, harimo nk’Inkiko Gacaca, Ndi Umunyarwanda ndetse n’izindi zishimangira ko ubumwe bw’Abanyarwanda arizo mbaraga zacu ndetse ko ntaho igihugu cyagera Abanyarwanda bacitsemo ibice.
Iyi gahunda nziza ya leta y’ubumwe yatanze umusaruro ugaragara kuko ubushakashatsi bwakozwe na MINUBUMWE bugaragaza ko igipimo kigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe mu 2020 cyerekana ko Abanyarwanda 94.7% bemera ko ubumwe bwagezweho.
Inyangabirama iyo zibonye Abanyarwanda batera intambwe ishimishije nk’iyi ntibibashimisha kuko bo bifuza kubona Abanyarwanda basubiranamo, gusa ntibateze kubibona.
Icyo bakwiye kumenya nuko Abanyarwanda twahisemo kuba umwe ndetse arinaryo shingiro ry’iterambere igihugu kigezeho. Politike y’amacakubiri yasenye igihugu ntiteze kuzongera guhabwa intebe ahubwo abakiyizereramo baravomera mu rutete.
Muvunyi Balthazar