Inkandagirabitabo “Gen Neva” yeruye ko adateze kumva umumaro w’uburezi – AMASHUSHO
Ndayishimiye Evariste utegeka u Burundi yatunguye benshi ubwo yifataga akavuga ko uburezi ari umusingi w’ubukene, amagambi yavuze yibasira abafite impamyaburemyi y’ikirenga (doctorate).
Ni amagambo uyu munyagitugu yavugiye mu giterane cya CNDD-FDD cyabaye ahagana mu mpera za Mutarama 2026. Nta soni, Ndayishimiye yagize ati:”Mu Burundi, uko umuntu yiga niko aba ikigoryi!”
Yunzemo ati:” Uzi ibi dogiteri biri hano imbere yanjye uko bingana? Dogiteri muri ibi, dogiteri muri biriya. Sha ibishuri! Hari umwe muri bo wanyandikiye ngo uburezi ni umusingi w’iterambere nanjye ndamusubiza nti none ko mfite ibintu byize byinshi, ko ntabona iryo terambere? Nashatse umudogiteri nkuraho iterambere naramubuza. Ahubwo mu Burundi uburezi niwo musingi w’ubukene.”
Gusuzugura Abarundi si ibya none kuri Perezida Ndayishimiye kuko niwo murongo yahisemo nk’intwaro imurengera ngo atabazwa amakosa ye. Ariko kuvuga ko uburezi ari umusingi w’idindira ryiterambere byo ni agahomamunwa!
Soma: Sendagara “Gen” Neva yongeye kwerura ubunyagasozi bwe, asesereza umuyobozi abantu barumirwa!
Bamwe mu bumvise aya manjwe ya Ndayishimiye basanga kandi ari no kuba uyu mugabo afite ipfunwe ryo kuba atarize ndetse na mbarwa yemeye ko bamufasha mu butegetsi bwe biganjemo inkandagirabitabo, dore ko icyo bahuriyeho ari ukwica, kwiba no kwihunza inshingano.
Nta minsi kandi irashira ku mbuga nkoranyambaga humvikanye ubuhamya bw’umuturage wa Kenya watabarizaga abana b’Abarundi avuga ko bugarijwe n’ubujiji.
Imvugo nka ‘ibidogiteri’ cyangwa ‘mfite ibintu byize’ ni gihamya y’uko Perezida Ndayishimiye atazi akamaro k’abahanga n’uburyo yabakoresha mu kubaka igihugu.
Biraro Erneste