Sendagara “Gen” Neva yongeye kwerura ubunyagasozi bwe, asesereza umuyobozi abantu barumirwa!
Abarundi baguye mu kantu nyuma yo kumva umunyagitugu abategeka, Ndayishimiye Evariste, yibasira bikomeye Ndikumana Faustin uyobora ishyirahamwe PARCEM amusebya ko yananiwe kuzana umugore kandi ari umusaza.
Ni imvugo ije isanga andi magambo Ndayishimiye bita Sendagara cyangwa Gen Neva yavugiye mu Rutana kuwa 15 Ukwakira 2025 aho na none yibasiye bikomeye umunyamakuru Pacifique Nininahazwe amushinja kuba ibyo atangaza byose abiterwa n’ishyari amufitiye.
Yaba uyu Ndikumana yaba na Nininahazwe, nta kindi uyu mu DD mukuru ’Neva’ abaziza uretse kuba bamwibutsa inshingano Abarundi bamutoreye adashyira mu bikorwa, kuba bavuganira bene wabo batotezwa n’abambari be, n’ibindi.
Imwe mu mpamvu yatumye uyu mutegetsi yiyambura umwambaro w’umukuru w’igihugu maze akiyambika uwa mayibobo atangaza imvugo nyandagazi, ngo ni uko Ndikumana yavuze ko u Burundi bufite aabtegetsi b’ibisambo, bigwizaho imitungo nyamara rubanda ruririra mu myotsi.
Biraro Erneste