RDF yubatse ku buryo izarinda u Rwanda n’iyindi myaka 100 iri imbere – Gen (Rtd) Kabarebe
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen (Rtd) James Kabarebe, yahishuye ko ubu igisirikare cy’u Rwanda (RDF) gikomeye ku buryo uburinzi gifite bwarenza n’igihe kingana n’ikinyejana.
Kabarebe yashimangiye ko ibyo byose byashobotse umurongo uhamye watanzwe n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF akaba na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Yabitangaje tariki ya 1 Nzeri 2023 ku Cyicaro Gikuru cya RDF ku Kimihurura, ubwo habaga umuhango wo gusezera mu ngabo, abasirikare bakuru batandukanye bashimirwa umusanzu batanze mu rugamba rwo kubohora igihugu, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no guteza imbere igihugu.
Kabarebe yagize ati : “Uko igisirikare cyacu cyubakwa biratanga icyizere ko igihugu cyacu kizarindwa mu myaka isaga 100 iri imbere”
Yunzemo ati : “Bidutera ishema kuba twarakoranye nawe [Perezida Kagame], uko yagiye yubaka RDF kugeza uyu munsi uko ihagaze turahamya tukanizera ko uwasezera mu ngabo afite icyizere kidakuka cy’uko igihugu cyacu gihagaze neza mu buryo bw’ubwirinzi.”
Muri uyu muhango kandi yasobanuye ko mu buzima bw’abasezerewe mu ngabo batazigera na rimwe bibagirwa amahirwe adasanzwe bagize yo kuyoborwa na Perezida Kagame, utarigera na rimwe atsindwa urugamba.
Yongeye ati : “Kuyoborwa na His Excellency utarigera n’umunsi n’umwe atsindwa urugamba na rumwe, tukaba twarabaye mu ngabo za RDF zitarigera zitsindwa urugamba na rumwe ni iby’agaciro, ni amahirwe adasanzwe kuba twarayobowe na Perezida wacu Paul Kagame,ni umuntu udasanzwe.”
Yahishuye kandi ko ari we wisabiye gushyirwa ku rutonde rw’abajya mu kiruhuko cy’izabukuru, imvugo itesha agaciro icengezamatwara interahamwe n’ibigarasha badukanye rivuga ko “yashyizwe mu kiruhuko ku ngufu.”
Kabarebe asize agahigo katarakorwa n’undi mujenerali ku Isi, ko kuba mu mwaka wa 1997 yarabaye umugaba mukuru w’ingabo z’ibihugu bibiri (Rwanda na Zaïre yaje guhinduka Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo).
Ndayambaje Marc