10-06-2026

Twibukiranye JP Turayishimye, umwicanyi ruharwa ukomeje gucuruza ibinyoma bidashinga ku Rwanda!

0

Turayishimiye Jean Paul wahoze ari rwesamadongo akaba n’umurinzi w’ikihebe Kayumba Nyamwasa n’abana be, akomeje gukwiza ibinyoma yibwira ko ijwi rye rizumvikana kubera ko yabaye mu gisirikare cy’u Rwanda.

Uyu mugabo utunzwe no gucuruza ibihuha bisiga icyasha Leta y’u Rwanda, yihishe muri Leta zunze ubumwe za America, igihugu yagezemo atorotse ubutabera bw’u Rwanda nyuma yo gukora ibyaha ndengakamere mu Rwanda.

Muri ibyo byaha harimo ubwicanyi yakoreye umukecuru wari utuye i Gatsibo agamije kumuhuguza isambu yari afite ku Kiyaga cya Muhazi, ibi byaje kumenyekana ariko Kayumba Nyamwasa amukingira ikibaba kuko yari yamutumye.

Ku rundi ruhande, ubwo umutwe w’iterabwoba wa RNC wateraga ibisasu mu mujyi wa Kigali byahitanye ubuzima bw’Abanyarwanda barenga icumi bigakomeretsa abarenga 400, abafatiwe muri uwo mugambi mubisha bagaragaje ko bari batumwe n’uyu Turayishimiye.

Uyu Muhezanguni yahoze muri RNC ariko kubera inda nini no kutumwikana na sebuja Kayumba yashinze ikiryabarezi cye yise ARC urunana, ariko nacyo yaherutse atangaza izina ryacyo gusa kuko ntaho cyongeye kumvikana.

Kubera ya nda nini yamutanze imbere yahisemo gufungura imizindaro ya YouTube ibiri ari nayo acishaho ibinyoma ku bibera mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari bya Afurika.

Soma kandi: JP Turayishimiye yongeye gushimangira ko atekereza macuri! 

Uko iminsi igenda ishira avuga ibinyoma akabura abamushyigikira, ubu noneho muri iyi minsi asigaye yirirwa atuka umuhisi n’umugenzi yibwira ko aribwo abari mu Rwanda bazamutaho umwanya ariko nabyo byaranze ntacyo bimumarira.

Uyu mugabo usaziye ubusa ku myaka ye 52 akaba agitekereza nk’igitambambuga ameze nka cya kirondwe cyasigaye ku nka yarariwe cyera, kuko yibwira ko ibyo abeshya biba byatesheje umutwe ubuyobozi bw’u Rwanda ariko ntazi ko ntawe ubyitayeho.

Ikindi gisekeje ni uko iki kigarasha cyirirwa gihimba ibinyoma ku ba jenerali bo mu Rwanda dore ko abyuka avuga ngo bamwe “barozwe”, abandi barafunze n’ibindi binyoma ariko agatamazwa no kubona abo yavugaga mu ruhame nta kibazo bafite.

Turayishimiye akwiye kumenya urwego rwe n’urwo yari ariho mbere yo gutoroka ubutabera bw’u Rwanda akajya areka kwireshyeshya n’abajenerali kuko ntaho yahuriraga nabo.

Soma: Agahomamunwa: JP Turayishimye wari rwesamadongo w’ikihebe Kayumba yatangiye kwishyira mu rwego rw’abajenerali!

N’ubwo bwose Turayishimiye yirirwa asebya leta y’u Rwanda n’ubuyobozi bwayo, ayituka ndetse anayiharabika, ababyeyi be batuye mu karere ka Gatsibo bakaba bitabwaho ndetse banafashwe neza na Leta y’u Rwanda aho ibagenera inkunga y’ingoboka ndetse n’ubundi bufasha bwa ngombwa Leta y’u Rwanda iha abageze mu zabukuru ndetse banakennye cyane.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading