Kera kabaye ibyihebe bya RNC byiyemereye ko nta bushobozi bifite bwo kuyobora Abanyarwanda!
Bamwe mu bayobozi b’Umutwe w’Iterabwoba wa RNC wiyita ko uharanira gukuraho FPR-Inkotanyi maze ukayobora u Rwanda, bivugiye ko aho ibintu bigeze basanga batari ku rwego rwo kuyobora miliyoni 14 z’Abanyarwanda bitewe n’uko nabo ubwabo kwiyobora byabananiye.
Ibi bikubiye mu ibaruwa Visi Perezida wa Kabiri wa RNC, Ntwali Cédric n’Umunyamabanga Mukuru wungirije, Serge Ndayizeye baherutse kwandikira umuyobozi mukuru w’uyu mutwe Dr. Emmanuel Hakizimana, umwungiriza we Ali AbdoulKarim n’umunyamabanga mukuru Dr. Etienne Mutabazi.
Muri iyo baruwa abandikiwe bashinjwa kuba barananiwe kubungabunga ubumwe bw’abayoboke no gukora ibihabanye n’amahameremezo n’indangagaciro z’umutwe w’iterabwoba wa RNC.
Hari aho Ntwali na Ndayizeye banditse bati: “Imikorere yanyu iragaragara ko ihabanye kure n’imigambi n’imigabo ya RNC, tuzi kandi twemera. Kuba mwarananiwe guhuza abantu batandatu, biragaragara ko mudashobora guhuza miliyoni 14 z’Abanyarwanda.”
Bakomeje bamenyesha abanyamuryango bose ba RNC n’inshuti zayo ko bitandukanyije n’ubuyobozi bwayo kubera impamvu zirimo kuba bwarananiwe kubungabunga ubumwe bw’abayoboke.
Soma kandi: Ibyihebe mbarwa RNC isigaranye bikomeje kwiha amenyo y’abasetsi!
Mu mpamvu eshanu bagaragaje, berekanye ko ubwo buyobozi bukora ibihabanye n’amahameremezo n’indangagaciro bya RNC birebana n’amahame ya demokarasi, ubwubahane, ubwihanganirane ndetse n’ikinyabupfura.
Hari kandi kuba ubwo buyobozi bwarananiwe kubungabunga ubumwe bw’abayoboke, kuba bumaze igihe bufata ibyemezo bihubutse, bitumvikanyweho na bagenzi babo muri komite igizwe n’abantu batandatu gusa.
Hari kandi guharabika no gukwirakwiza ibihuha bagamije gusebanya no gukorerwamo n’uwitwa Ignace Rusagara uri ku rutonde rw’abantu 25 u Rwanda rukurikiranyeho gutera inkunga ibikorwa byíterabwoba, bagenzi be bo muri RNC bo bakaba bamushinja kubiba umwiryane mu banyamuryango.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi muri RNC umwiryane ukomeje kuzamuka umunsi ku wundi, aho batumvikana ku buryo Ben Rutabana yaburiwe irengero n’uruhare rwa bamwe mu bagize uyu mutwe w’iterabwoba.
Uruhande rumwe rukomeje kuvuga ko Rutabana yaburiwe irengero bitewe n’ibibazo yari afitanye níkihebe Kayumba Nyamwasa, ariko ngo ababivuze bose bahise birukanwa barameneshwa. Ni mu gihe ku rundi, bivugwa ko Rutabana yari afite ibibazo bye bwite bidafite aho bihuriye na RNC.
Si ubwa mbere muri uyu mutwe w’iterabwoba havugwamo amakimbirane cyane mu nzego z’ubuyobozi bwawo, cyane ko byanabaye ngombwa ko ucikamo ibice hashingiwe kuri aya makimbirane ndetse benshi mu bambari bawo bakirukanwa abandi bagasezera burundu. Kugeza ubu wacitsemo ibice bitari munsi ya bitatu.
RNC ni umutwe w’iterabwoba washinzwe ku wa 12 Ukuboza 2010, ushingirwa muri leta zunze z’Amerika mu mugi wa Bethesda muri leta ya Maryland. Washinzwe n’ibyihebe Dr. Theogene Rudasingwa, Gen. Kayumba Nyamwasa, Gerald Gahima, and Patrick Karegeya.
Cyusa Simon