23-09-2023

Mu kiriyo cyabereye kuri ‘Zoom’ umuryango wa Ben Rutabana washinje Kayumba Nyamasa kumwicira muri Uganda

0

Umuryango, inshuti n’abavandimwe ba Ben Rutabana wari ‘komiseri ushinzwe kongerera ubushobozi’ mu mutwe w’iterabwoba wa RNC batangaje ko yiciwe muri Uganda bigizwemo uruhare na Kayumba Nyamwasa na muramu we Frank Ntwali.

Ibyo babitangarije ku kiriyo cyo kwibuka Rutabana cyamaze amasaha arindwi mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 7 Ugushyingo 2021, kikaba cyarabereye ku rubuga nkoranyambaga rwa Zoom kinatambutswa no kuri YouTube gusa amashusho yacyo yaje gusibwa nyuma y’amasaha macye kirangiye.

Icyo kiriyo kitabiriwe by’umwihariko n’umuryango wa Rutabana, ababanye nawe muri RNC, abambari ba ARC-Urunana, umutwe wiyomoye kuri RNC n’abandi.

Tariki ya 8 Nzeli 2019 nibwo Rutabana yaburiwe irengero ubwo yari amaze kugera muri Uganda aje gukurikirana ibikorwa bya RNC.

Adeline Rwigara, mushiki wa Rutabana akaba n’umwe mu bitabiriye kiriya kiriyo, yahishuye ko Frank Ntwali ari we uri inyuma y’ishimutwa n’iyicwa rya Ben Rutabana aho yavuze ko ngo Rutabana yabanje kumwibwirira ko Ntwali yashakaga kumwica.

Ati, ”Ben yakundaaga kumbwira ngo unsengere nshobora gupfa nzira umuntu witwa Frank Ntwali kuko amfitiye ishyari.”

Rwigara yakomeje avuga ko ko ntakabuza musaza we yishwe ku kagambane ka Ntwali na Nyamwasa cyane ko ngo ibibazo byari hagati ye na Ntwali byari bizwi na Nyamwasa nk’umuyobozi mukuru wa RNC ariko yanga kugira icyo abikoraho.

Ati, “Ntabwo nari nzi ko Ntwali na Kayumba batubabaza muri ubu buryo; igihe Ben yaburaga twabonye uko babyitwayemo, ni abicanyi gusa! Ndasaba abagambanyi n’abagome by’umwihariko Kayumba Nyamwasa n’umwishywa we Ntwali kugarura Ben nk’uko mwamutwaye.”

Ibyo kuba Rutabana yarishwe ku kagambane ka Ntwali na Nyamwasa byashimangiwe kandi na Thabita Gwiza, undi mushiki wa Rutabana uyu akaba by’umwihariko atarahwemye kugaragaza ko musaza we yagambaniwe na bariya bagabo babiri.

Uwitwa Benoit Umuhoza, umwambari wa ARC-Urunana, wabanye cyane na Ben Rutabana muri RNC no mu Bufaransa afata ijambo nawe yikomye Kayumba Nyamwasa wahoze ari umuyobozi wabo muri RNC ko ariwe wagambaniye Ben Rutabana cyane ko ngo bari bamaze iminsi batumwikana.

Abashyira urupfu rwa Rutabana kuri Kayumba Nyamwasa na muramu we Ntwali babihera kandi ku kuba Rutabana amaze kuburirwa irengero maze umuryango we ukandikira Nyamwasa umusaba ibisobanuro, ubuyobozi bukuru bwa RNC bwihutiye gukora inama yafatiwemo umwanzuro wo kwirukana Rutabana muri uwo mutwe aho gutanga ibisobanuro by’aho Rutabana yari ari.

Umuryango w’abanyamerika uharanira uburenganzira bwa muntu (IRHRI), mu mwaka ushize wa 2020 nyuma yo gucukumbura watangaje ko Ben Rutabana yashimuswe n’ urwego rw’ubutasi rw’igisirikare cya Uganda (CMI), ku nyungu za Pererezida Museveni.

Icyo gihe Greg Smith Heaven umuyobozi w’uwo muryango yavuze ko uruhare runini ku ibura rya Rutabana rushingiye ku nyungu bwite z’ikihebe Kayumba Nyamwasa ndetse na bamwe mu bayobozi bakomeye b’inzego zishinzwe umutekano muri Uganda.

Mugenzi Felix

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: