23-09-2023

Umuhanzi Jean Paul Samputu akomeje kwerura ko arwanya Leta y’u Rwanda

0

Umuhanzi Jean Paul Samputu yiyemereye ku mugaragaro ko ari umwambari w’imitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya ubuyobozi bw’u Rwanda.

Uyu muhanzi yabigaragaje ku Cyumweru tariki ya 08 Ugushyingo 2021 mu kiriyo cyo kwibuka Ben Rutabana wari ‘komiseri ushinzwe kongerera ubushobozi’ mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, cyateguwe n’umuryango we unemeza ko yiciwe muri Uganda bigizwemo uruhare na Kayumba Nyamwasa na muramu we Frank Ntwali.

Mu ijambo rya Samputu alias Rukwavu ryamaze iminota 18, yarangiye abenshi bemeza ko uyu mugabo yiyongereye mu buryo bweruye mu bavuga ko barwanya Leta y’u Rwanda, dore ko yavugaga ko Ben Rutabana ari “intwali”.

Abakurikiye iryo jambo batunguwe no kumva Samputu yita intwali umwe mu bayobozi ba RNC, umutwe w’iterabwoba utarahwemye kugaba ibitero bya gerenade k’u Rwanda byahitanye inzirakarengane 17 binakomeretsa abarenga 400 hagati y’umwaka wa 2010 na 2010.

Umwe mu barebye ijambo rya Samputu yagize ati, “Kuba Samputu yareruye ko yari ashyigikiye Ben Rutabana ni ikimenyetso simusiga ko n’ibyo yakoraga abishyigikiye.”

Mu gihe abandi bari muri kiriya kiriyo bashinjaga leta ya Uganda na Kayumba Nyamwasa kuba ari bo bari inyuma y’urupfu rwa Ben Rutabana, Samputu we ibyo yarabyirengagije akomeza kuyobya uburari ashimagiza “ubutwari” bwa Ben Rutabana.

Ni mu gihe bizwi neza ko Samputu afite umubano wihariye na Museveni ndetse na murumuna we Salim Saleh; by’umwihariko mu minsi yashize hamenyekanye amakuru y’uko Leta ya Uganda ibicishije muri Salim Saleh yagiranye ibiganiro na Samputu byo kumufasha gushinga ishyaka bita ko ngo rizajya rivugira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bisobanurwa ko mu ndirimbo za samputu ariho hazajya hacishwa ubukangurambaga buzaba bugamije kwerekana ko leta y’u Rwanda ikandamiza abacitse ku icumu.

Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko Samputu akunze kugirira ingendo muri Uganda mu nama zitandukanye aho aba agiye guhabwa inama z’uko azashinga iryo shyaka afatanyije na bamwe mu rubyiruko ruzwiho guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda harimo Denize Zaneza, Claude Gatebuke na Rene Mugenzi.

Ni amakuru Samputu ahakana avuga ko ari ukumuharabika nyamara ibye bikaba byamenyekanye ubwo yiyemereraga ko yari ashyigikiye Ben Rutabana wari mu murongo ujya gusa nk’uwo ishyaka ashaka gushinga rifite.

Kuba Samputu alias Rukwavu yita “intwari” Ben Rutabana wari ukataje mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ni ikimenyetso ntakuka ko nawe ari muri uwo mujyo nubwo bwose akomeke kujijisha.

Uyu muhanzi abishatse yakwigumira mu kuririmba kuko guhungabanya umutekano w’u Rwanda ntibizamuhira cyane ko nta muntu n’umwe wabigerageje ngo bimugwe amahoro.

 Mugenzi Felix

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: