Mbere yo kujya muri gereza umuhezanguni “Cyuma Hassan” yahishuye abamukoresha

Nyuma yo kumenya ko yakatiwe gufungwa imyaka irindwi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Ugushyingo, Niyonsenga Dieudone wiyita “Cyuma Hassan” yihutiye gutabaza bamwe mu bo yakoreraga banamuhaga amafaranga kugira ngo akomeze aharabike u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo ari nako aha ijambo abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bamwe mu bo uyu muhezanguni yatabaje harimo Kagabo Mireille bakunze kwita Mimi, uyu akaba abarizwa mu gatsiko k’urubyiruko ruba hirya no hino i Burayi ruvuka ku basize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi kazwi nka Jambo Asbl.
Mu ma majwi yahise asohorwa n’uyu Kagabo, Niyonsenga yumvikana yiriza amarira y’ingona avuga ko ngo agiye gupfa; ibintu byatumye Abanyarwanda benshi bamuha inkwenene bashimangira ko mu bihano yahawe nta cy’urupfu kirimo.
Mu bandi uyu musore yatabaje harimo uwitwa Mukunzi Robens, umuhezangunini uzwi nka ‘Bombori Bombori’, uyu akaba yihishe muri Amerika aho afite umuyoboro wa YouTube yakiriraho interahamwe maze zikiva inyuma mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakanaharabika ubuyobozi bw’u Rwanda.
Amajwi y’ikiganiro kuri telefone hagati ya Niyonsenga na Mukunzi nayo yagiye hanze; by’umwihariko uyu Mukunzi yumvikana ahatira Niyonsenga kuvuga ko azakorerwa iyicarubozo maze nawe agasubiza ko ngo ahubwo azi neza ko agiye kwicwa.
Kuba Cyuma yihutiye gutabaza abarimo abambari ba Jambo ASBL birahishura isano iri hagati yabo cyane ko iyi Jambo ikorana bya hafi n’imitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya Leta y’u Rwanda irimo FDLR, RNC, RUD-Urunana n’iyindi mitwe.
By’umwihariko mu 2014, Kayumba Placide, umwe mu bambari ba Jambo ASBL yafashe urugendo yerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agiye mu biganiro k’imikoranire y’iryo shyirahamwe n’inyeshyamba za FDLR.
Abanyarwanda bakwiye kuba maso bakirinda abiyita ko barwanya igihugu bari hanze babaha uduhendabana ngo basebye ubuyobozi; baragushuka ubundi ugahanwa bo bigaramiwe! Uyu Cyuma nabere urugero buri wese.
Mugenzi Felix