06-12-2023

Niyonsenga Dieudone wiyita “Cyuma Hassan’ akatiwe gufungwa imyaka irindwi

0

Urukiko Rukuru kuri uyu wa kane tariki ya 11 Ugushyingo 2021 rwakatiye Niyonsenga Dieudone wiyita ‘Cyuma Hassan’ ku mbuga nkoranyambaga igihano cyo gufungwa imyaka irindwi no gutanga ihazabu ya miliyoni 5 y’amafaranga y’u Rwanda.

Urukiko kandi rwategetse ko uyu musore w’imyaka 31 ahita afatwa agafungwa. Ni nyuma yo guhamywa ibyaha bine birimo inyandiko icy’inyandiko mpimbano n’icyo gusagarira inzego z’umutekano ziri mu kazi kazo.

Ni ibyaha Niyonsenga ufite umuyoboro wa YouTube uzwi nka ‘Ishema TV’ yakoze tariki ya 15 Mata 2020 ubwo we n’umushoferi we bafatwaga n’inzego zishinzwe umutekano barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 maze barazirwanya.

By’umwihariko icyo gihe, u Rwanda rwari muri gahunda ya guma mu rugo (total lockdown); uyu Niyonsenga yafashwe ubwo yarwanya abamusabaga gusubira mu rugo yitwaza ko ngo ari umunyamakuru bityo ko “amabwiriza atamureba”, nk’uko urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwabisobanuye.

Hirya yo kurwanya inzego z’umutekano byaje no kugaragara ko Niyonsenga yari yarahaye ikarita y’umwuga w’itangazamakuru umushoferi we witwa Komezusenge Fidele kandi mu by’ukuri atari umunyamakuru; ibintu bifatwa imbere y’amategeko nk’inyandiko mpimbano.

Niyonsenga akatiwe nyuma y’uko ubushinjacyaha bujuririye icyemezo kimugira umwere cyari cyafashwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo muri Werurwe uyu mwaka.

Ku rundi ruhande, nyuma yo gufungurwa uyu Niyonsenga yashyize imbaraga mu guha ijambo abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 binyuze kuri uriya muyoboro we wa YouTube.

Uyu musore ntiyasibaga kugumura Abanyarwanda binyuze mw’icengezamatwara yakoraga abitewemo inkunga n’abambari b’imitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya ubuyobozi bw’u Rwanda.

Ikatirwa rya Niyonsenga ryakiriwe neza n’abanyarwanda mu ngeri zinyuranye biganjemo abari bamaze igihe bamagana ibikorwa bye bigereranywa n’ubuhenzanguni bwitwikiriye umutaka w’itangazamakuru.

Ubwanditsi

About Author

Leave a Reply

%d